REG WBBC yongeye kwigaranzura Kepler WBBC hategerezwa umukino wa 7 mu ya kamarampaka

  • SHEMA IVAN
  • Kanama 31, 2025
  • Hashize amasaha 4
Image

REG WBBC yatsinze Kepler WBBC amanota 62-53 amakipe yombi anganya intsinzi eshatu mukino wa Gatandatu mu ya nyuma ya kamarampaka ya Shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Basketball.

Uyu mukino w’ishiraniro wabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 31 Kanama 2025, muri Petit Stade i Remera.

Kepler WBBC yagiye gukina uyu mukino iyoboye n’intsinzi eshatu kuri ebyiri isabwa gutsinda ikegukana igikombe cya shampiyona ku nshuro ya mbere mu mateka yayo.

Ku rundi ruhande REG WBBC nayo yasabwaga gutsinda kugira ngo igarure icyizere cyo gukina umukino wa karindwi uzagena ikipe yegukana igikombe cya shampiyona cya 2024/25.

Umukino watangiye wegeranye cyane abarimo Maiga Kadidia na Uwimpuhwe Henriette batsinda ku mpande zombi. Agace ka mbere karangiye REG WBBC yatsinze Kepler WBBC amanota 16-14.

Mu gace ka kabiri, ikipe ya Kaminuza ya Kepler yagarukanye imbaraga itangira kugabanya ikinyuranyo ibifashijwemo na Uwimpuhwe Henriette na Nelly Sandra Nsanzabaganwa ndetse iyobora umukino n’amanota 21-17.

Mu minota itanu ya nyuma, Ikipe y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu yikubise agashyi itangira kugabanya ikinyuranyo binyuze muri Byukusenge Gloriose, Maiga Kadidia na Akon Rose Paul Macuei ndetse iyobora umukino n’amanota 30-28.

Aka gace Kepler yatsinze amanota 15 kuri 14 ya REG WBBC.

Igice cya mbere cyarangiye REG WBBC yatsinze Kepler WBBC amanota 30-29.

REG WBBC yakomeje gukina neza mu gace ka gatatu abarimo Mwizerwa Faustine, King Kristina Morgan na Maiga Kadidia batsinda cyane.

Habura iminota ibiri, Kepler yagerageje kugabanya ikinyuranyo binyuze muri Young Desi-Rae, Traore Aichata ariko biranga.

Aka gace ka gatatu karangiye REG WBBC ikomeje kuyobora umukino n’amanota 44 Kuri 41 ya Kepler WBBC.

Mu gace ka nyuma, REG WBBC yakomeje kongera ikinyuranyo ibifashijwemo na Akon Rose Paul Macuei na Tetero Odile batsinda cyane.

Umukino warangiye REG WBBC yatsinze Kepler WBBC amanota 62-53, amakipe yombi anganya itsinzi eshatu hategerezwa umukino wa karindwi uzagena uwegukana igikombe cya shampiyona 2024/25.

Maiga Kadidia wa REG WBBC yatsinze amanota 21 akora na Rebounds 5.

Umukino wa karindwi uteganyijwe ku wa Gatatu tariki ya 3 Nzeri 2025, muri Petit Stade.

Uwimpuhwe Henriette ashaka inzira yo gutsinda
Byari Ibyishimo ku bakinnyi ba REG WBBC nyuma yo gutsinda umukino
Akon Rose agerageza gutsinda amanota
Maiga Kadidia ahanganye na Traore Aichata
  • SHEMA IVAN
  • Kanama 31, 2025
  • Hashize amasaha 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE