REG WBBC yongeye guhigika Kepler WBBC mu Mikino ya Kamarampaka (Amafoto)

  • SHEMA IVAN
  • Kanama 28, 2025
  • Hashize amasaha 3
Image

REG WBBC yatsinze Kepler WBBC amanota 50-45 amakipe yombi anganya intsinzi ebyiri, mu mikino ya nyuma ya kamarampaka muri Shampiyona ya Basketball y’Abagore. 

Uyu mukino wabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 27 Kanama 2025 muri Petit Stade.

Kepler WBBC yasabwaga gutsinda igatera intambwe igana ku gikombe cya Shampiyona ya mbere mu mateka yayo, mu gihe indi yasabwa kuyigaranzura ikongera amahirwe yo guhatanira igikombe. 

REG WBBC yari yagaruye Umutoza Mukuru wayo Julian Martinez Alman wari wahagaritswe by’agateganyo, kubera gushwana n’abakinnyi bikabije ku mukino wa mbere w’iyi mikino. 

Umukino watangiye wengeranye cyane abarimo Uwimpuhwe Henriette na Maiga Kadidia batsinda amanota ku mpande zombi. Agace ka mbere karangiye Kepler WBBC itsinze REG WBBC amanota 14-10. 

Mu gace ka kabiri umukino washyushye, amakipe yombi atangira gutsindana abifashijwemo na Young Desi-Rae Yvonne na Tetero Odile.

Ikipe ya kaminuza yazamuye ikinyuranyo kigera mu manota icyenda binyuze muri Nelly Sandra Nsanzabaganwa ariko ubwo aka gace kaganaga ku musozo, Ikipe ya Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe Ingufu yatangiye kukigabanya.

Igice cya mbere cyarangiye Kepler WBBC itsinze REG WBBC amanota 27-24.

Umukino wakomeje kwengera cyane mu gace ka gatatu buri kipe isatira indi, ndetse banganya amanota 29 kuri 29.

Habura amasegonda 30 Uwimpuhwe Henriette yatsinze amanota abiri yatumye bakomeza kuyobora umukino n’amanota 34-33.

Mu gace ka nyuma, amakipe yombi  yakomeje kwegerana cyane kuko ntayasigaga indi ikinyuranyo kirenze amanota atatu.

Habura umunota umwe ngo umukino urangire, REG WBBC yongereye ikinyuranyo cy’amanota byinyuze muri Maiga Kadidia na Tetero Odile kiba 50-45. 

Umukino warangiye REG WBBC itsinze Kepler WBBC amanota 50-45, amakipe yombi anganya intsinzi ebyiri.

Umukino wa gatanu hagati ya Kepler WBBC na REG WBBC uteganyijwe ku wa Gatanu tariki ya 29 Kanama 2025 saa mbiri n’igice z’ijoro muri Petit Stade.

Mu mukino wabanje, APR WBBC yatsinze The Hoops amanota 67-54 yuzuza intsinzi ebyiri yasabwaga, yegukana umwanya wa gatatu ndetse ihabwa miliyoni 3 Frw.

Tetero Odile agerageza gutsinda amanota atatu
APR WBBC yegukanye umwanya wa gatatu, ihembwa miliyoni 3 Frw
  • SHEMA IVAN
  • Kanama 28, 2025
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE