REG WBBC na Kepler WBBC zatangiye neza imikino ya kamarampaka

REG WBBC yatsinze The Hoops Rwanda amanota 83-50, Kepler WBBC itsinda APR WBBC amanota 65-46 mu mikino ya mbere ya kamarampaka muri Shampiyona ya Basketball ya 2024/25.
Iyi mikino yabaye ku Cyumweru, tariki 10 Kanama 2025 muri Petit Stade i Remera.
Umukino wa APR BBC na Kepler WBBC wari utegerejwe na benshi, watangiye Ikipe ya Kepler itsinda amanota menshi ibifashijwemo na Nelly Sandra Nsanzabaganwa na Uwimpuhwe Henritte.
Agace ka mbere karangiye iyi kipe iyoboye umukino n’amanota 22 kuri 10 ya APR BBC.
Kepler yakomeje gukina mu gice cya kabiri abarimo Young Desirae Yvonee na Uwimpuhwe Henritte batsinda amanota menshi ndetse ikinyuranyo kiba 28-17.
Mu minota itatu ya nyuma APR BBC yikubise agashyi, itangira kugabanya ikinyuranyo Diakte Kamba watsindaga amanota menshi.
Igice cya mbere cyarangiye Kepler WBBC yatsinze APR WBBC amanota 38-25.
Kepler yakomeje kongera ikinyuranyo mu gace ka gatatu ibifashashijwemo n’abarimo Traore Aichata na Uwimpuhwe Henritte batsinda amanota.
Ni mu gihe iy’Ingabo yagaragaje intege nke by’umwihariko ku bo isanzwe igenderaho nka Destiny Philoxy na Uwizeye Assouma umukino wari wananiye.
Aka gace Kepler yagatsinzemo amanota 13 ku 9 ya APR WBBC.
Aka gace karangiye Kepler WBBC yatsinze APR WBBC amanota 51- 34.
Ikipe y’ingabo z’igihugu yasubiranye imbaraga mu gace ka nyuma, itangira kugabanya amanota Diakite Kamba, Uwimpuhwe Violette na Jane Dusabe batsinda.
Ku rundi ruhande Kepler nayo yatsindaga ibinyujije muri Traore Aichata na Nelly Sandra Nsanzabaganwa.
Umukino warangiye Kepler WBBC yatsinze APR WBBC amanota 65-46 yegukana intsinzi ya mbere.
Undi mukino wabaye kuri uwo munsi, REG WBBC yatsinze The Hoops Rwanda amanota 83-50.
Muri iyi mikino, imikino ya kabiri, iteganyijwe ku wa Gatatu, tariki 13 Kanama 2025 muri Petit Stade i Remera.



