REG isaba abafatanyabikorwa bayo guhererekanya amakuru y’igenamigambi ku gihe bagakemurirwa ibibazo

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Ukwakira 3, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Mu nama nyunguranabitekerezo n’abafatanyabikorwa ba Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu barimo ibigo bya Leta, n’ibyabikorera, Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu REG, yagaragaje ko imishinga migari ikenera amashanyarazi yaba iy’igihugu ndetse n’abafatanyabikorwa ikeneye ubufatanye ku mpande zombi mu igenamigambi kugira ngo ishyirwa mu bikorwa ryayo ryihute.

Ni inama ibaye mu gihe hari abafatanyabikorwa n’abakiliya b’iyo sosiyete bakenera umuriro w’amashanyarazi mwinshi; ugasanga kandi imishinga yabo nk’inganda n’ibindi bigo by’ishoramari ryabo iri mu bice bitandukanye by’igihugu bitashyizwe mu igenamigambi rya REG bizakenera ingufu z’amashanyarazi zo ku rwego rudasanzwe, bityo bigatinza ishyirwa mu bikorwa ry’iyo mishinga yabo kubera ko batabanje kumenyesha ingano y’imishinga yabo mbere y’uko bayishyira mu bikorwa.

Iyi nama kandi yagarutse ku bijyanye n’Ingomero z’amashanyarazi, imiyoboro ikwirakwiza amashanyarazi, gukwirakwiza amashanyarazi, n’ibiciro by’amashanyarazi.

Bamwe mu bafatanyabikorwa ba REG bashimye imikorere ya REG kandi baniteguye ubufatanye mu igenamigambi ariko banabasaba ko inzego za REG zarushaho gukorana bya hafi na bo.

Bizimana Pascal, ni umwe mu bafatanyabikorwa ba REG ukorera muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi MINAGRI.

Yagize ati: ‘’Murabona ko igihugu cyacu kiri gutera imbere, twisabiraga nk’inganda dufite nyinshi gukorana  na REG, ese ba Branch Manager nka Nyagatare mukadufasha tutiriwe tuvuga ngo uruganda ruzashya nk’uko muri inararibonye (Experts) mu kazajya mudusura nibura nka kabiri mu kwezi mukareba kuko dufite uruganda runini cyane …ariko hariyo Transformer imaze imyaka nk’itanu idakora, bibaye byiza bajya badusura bakareba byaba byiza.’’

Ese abafatanyabikorwa babona amakuru ahagije y’ingufu mu Rwanda?

Gahunda ya REG y’igenamigami y’imyaka 10 itaganyamo inama nk’izi n’abafatanyabikorwa mu rwego rwo guhererekanya amakuru y’urwego rw’ingufu ajyanye n’ingomero z’amashanyarazi, gukwirakwiza amashanyarazi ndetse n’indi mishinga itandukanye y’amashanyarazi.

Umuyobozi Mukuru wa REG Armand Zingiro abasaba kunoza imikoranire no guhererekanya amakuru y’igenamigambi ryabo yafasha mu igenamigambi ry’impande zombi mu gukemura ibibazo bahura nabyo mu ikwirakwiza ry’amashanyarazi cyane cyane ku bafatabuguzi banini bakenera Megawatts nyinshi barimo nk’abanyenganda n’abandi bafite ibigo n’imishinga minini.

Yagize ati: ‘’Turashaka ko amashanyarazi agera ku bantu bose bayifuza, akaba ari yo mpamvu dukeneye ubufatanye bwanyu mwese kugira ngo twese tujyanemo neza muri gahunda yo kugeza amashanyarazi kuri buri muturarwanda.”

REG kandi isaba abafatanyabikorwa bayo bafite imishinga minini izakenera ingufu z’amashanyarazi nyinshi mu gihe nibura cy’imyaka itanu iri imbere kumenyesha REG ku gihe igenamigambi ryabo ku ngano y’umuriro bazakena ‘baciye mu mashami ya REG ari hirya no hino mu gihugu kugira ngo REG nayo itegure ibikorwa remezo bihagije ku gihe muri utwo turere, kuko kugeza ubu  ifite imishinga yamaze kurangira n’igiye kurangira yafasha mu guha buri mufatanyabikorwa wese ingano y’umuriro yifuza.

REG isaba abafatanyabikorwa bayo kwishyurira ku gihe

REG isaba kandi abafatanyabikorwa n’abakiliya bayo banini  kwishyurira ku gihe umuriro bakoresheje kugira ngo birinde ibihano no kwirinda ko hari imishinga y’amashanyarazi ya REG yadindira bitewe n’uko n’ubundi buri ruhande ruba rugamije kubaka igihugu, amafaranga abafatanyabikorwa bishyura ari yo ahinduka akajya mu ishoramari ry’imishinga minini itanga amashanyarazi nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru wa EUCL Claver Gakwavu. 

REG kandi yasabye abafatanyabikorwa bayo kubafasha mu rugamba rwo kurwanya ruswa, kurwanya ibikorwa by’ubujura bw’amashanyarazi no kwangiza ibikorwa remezo byayo; igaragaza ko uburyo bwose bwo kwishyura serivisi zitangwa na REG n’amashami ayishamikiyeho zose zishyurwa binyuze kuri Konti za banki za REG/EDCL/EUCL.

Imibare igaragazwa na REG yerekana ko kugeza ubu abanyarwanda bagerwaho n’amashanyarazi ari 81%, aho umuriro utangwa mu Gihugu ungana na megawate 406.402 (406. 402MW), mu ntego yihaye yo kongera ingufu z’amashanyarazi zikagera ku gipimo cya 556MW.

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Ukwakira 3, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE