RDF yasangiye na ba ‘Defence Attachés’ mu Rwanda mu birori byo gusoza neza umwaka

RDF yasangiye na ba ‘Defence Attachés’ mu Rwanda mu birori byo gusoza neza umwaka

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyasangiye ibirori byo gusoza umwaka neza n’abahagarariye inyungu mu bya Gisirikare mu Rwanda bazwi nka ‘Defence Attachés’ bafite ibyicaro mu Rwanda n’ababifite hanze yarwo.

Ni umusangiro wabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 13 Ukuboza 2024, ku Kimihurura ku cyicaro cy’Ingabo z’u Rwanda.

Muri ibyo birori, Brig, Gen. Kanyamahanga Celestin, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo (MoD), wari uhagarariye Minisitiri w’Ingabo, mu ijambo rye yahaye ikaze abahagarariye inyungu za Gisirikare mu Rwanda ( bazwi nka Defence Attachés,) ababwira ko kuba bahari bishimangira umubano mwiza w’u Rwanda n’ibihugu bakomokamo.

Yashimangiye ko ubwo bufatanye bwa RDF na bagenzi babo muri ibyo bihugu bwagize  uruhare runini mu rugendo rw’iterambere rya RDF no gukora kinyamwuga.

Yagize ati: “Twizera ko nta gihugu cyakwifasha cyonyine mu guhangana n’ibibazo by’umutekano bikomeje kwigaragaza. Ni yo mpamvu twese tugomba kwizerana, kumva ko dushoboye, ndetse no kugirana imikoranire hagati y’inzego za gisirikare, kuko twese duhujwe no gutanga umusanzu mu kubungabunga umutekano ku Isi.”

Ibyo birori byateguwe n’Ishami ry’ubufatanye mpuzamahanga bwa gisirikare, bikaba byitabiriwe na ba Defence Attachés, abagenerali bakomeye mu ngabo z’u Rwanda, abasirikare bakuru, ndetse n’abandi bashyitsi batandukanye batumiwe.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48