RDF yaganirije abasirikare n’abapolisi bitegura kujya muri Mozambique

Mu izina ry’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Umuyobozi w’Ingabo zirwanisha imbunda nini n’ibifaru Gen Maj Wilson Gumisiriza, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Mutarama 2025, yaganiriye n’abasirikare n’abapolisi bagiye koherezwa mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Mozambique, mu Ntara ya Cabo Delgado.
Ibyo biganiro byabereye ku Kigo cya Gisirikare cya Kami mu Mujyi wa Kigali, byitabiriwe n’abandi basikare muri RDF ndetse n’abagize Polisi y’Igihugu.
Abo basirikare n’abapolisi barimo gutegura urugendo rwo kujya mu butumwa bwo kugarura amahoro, bushingiye ku masezerano u Rwanda rwagiranye na Mozambique.
Maj. Gumisiriza, yabasabye gusigasira indangagaciro za RDF, ikinyabupfura no gukorera hamwe bagahesha ishema u Rwanda.
Ubu butumwa bw’ibihugu burashimangira umubano mwiza Mozambique isanzwe ifitanye n’u Rwanda.
Mu mpera z’umwaka wa 2024, Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi yari mu Rwanda yitabiriye Inama y’Ihuriro rya Africa CEO Forum, aho yanaganiriye na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, ku bijyanye no gukomeza kongerera ingufu umubano uri hagati y’ibihugu byombi.
Ni mu gihe muri uwo mwaka u Rwanda rwongereye ingabo ku zisanzweyo zabariwaga mu 2000.
Ni nyuma y’uko Perezida w’iki Gihugu Filipe Nyusi, abivuzeho ko abasirikare b’u Rwanda bagiye kongerwa kugira ngo bahangane n’ibitero by’ibyihebe byo mu mutwe ushamikiye ku wiyise Leta ya Kiyisilamu.
Tariki 20 Gicurasi 2024, Perezida wa Mozambique Filipe Nyusi, yari yavugiye kuri Radio y’Igihugu ko u Rwanda rugiye kohereza abandi basirikare mu rwego rwo guhangana n’ibitero bigabwa n’ibyihebe mu majyaruguru y’iki Gihugu.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Brig Gen Ronald Rwivanga, na we muri uwo mwaka, yemeje ko u Rwanda ruherutse kongera imbaraga mu bikorwa by’ingabo zarwo ziri mu butumwa mu Turere twa Palma, Mocimboa da Praia na Ancuabe.

Nsanzuwera Gilbert says:
Mutarama 30, 2025 at 6:46 pmRDF ðŸ™
Natwe nkaba youth volunteers muzatuvuganire natwe bazaduhe mission tuge kugira ibyo dukora ahandi nkuko tubikora mugihugu cyacu.