RDC: Ikirunga cya Nyamulagira kirimo kuruka

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Ukwakira 15, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Ikigo gishinzwe ibijyanye n’ibirunga cya Goma (OVG) muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) cyatangaje kuva kuri uyu wa Gatandatu ikirunga cya Nyamulagira cyatangiye kuruka kandi iruka ryacyo rikomeje.

Umuyobozi ushinzwe siyansi muri OVG, Charles Balagizi, yatangaje ko iruka rigizwe n’ibikoma byinshi birimo kuva mu murwa wacyo, yagiye isuka ku mpande z’amajyaruguru, uburengerazuba n’amajyepfo ashyira uburengerazuba bw’icyo kirunga.

Uwo muyobozi yavuze ko satelite z’abakozi ba OVG zagaragaje ko ibikoma bya Nyamulagira irimo kuruka birimo gutemba bikaba bigeze ku birometero 7.

Ku wa Mbere, Balagizi yabwiye igitangazamakuru cya RDC, Congolese Press Agency ati: “Urumuri rwaka cyane rugaragara mu mpinga y’ikirunga cya Nyamulagira, bigaragara mu Mujyi wa Goma.”

Ibyo bibaye mu gihe hashize amezi atari make abakozi ba OVG bigaragambiriza kudahembwa na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Goma ni Umujyi ufite ibirunga bikiruka ari byo Nyamulagira na Nyiragongo. Nyiragongo na yo iheruka kuruka muri Gicurasi 2021, iruka ryahitanye abantu 32.

OVG ivuga ko Nyamuligira yo yaherukaga kuruka tariki ya 14 Werurwe 2023.

Ibitangazamakuru byo muri RDC byatangaje ko nubwo icyo kirunga kirimo kuruka ariko ibikoma byacyo biri kure y’ahatuye abaturage mu Mujyi wa Goma ufatwa nk’Umurwa Mukuru w’Intara ya Kivu ya Ruguru.

Ibikoma by’icyo kirunga ubwo giheruka kuruka byagwaga mu Pariki y’Igihugu y’Ibirunga no mu nkengero z’umuhanda ahadatuwe n’abaturage.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Ukwakira 15, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Akankwasa willibar says:
Ugushyingo 23, 2024 at 5:33 am

Ese Leta RDC Ntabwo yabasha kwimura abatuye bugufi yibyo birunga biruka

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE