RDC: Ikibuga mpuzamahanga cya N’Djili cyafashwe n’inkongi

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kamena 19, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya N’Djili kiri mu Mujyi wa Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) cyafashwe n’inkongi y’umuriro ku wa Gatatu tariki 18 Kamena 2025.

Amakuru atangazwa n’Ikinyamakuru Actualité.cd avuga ko imashini ikora ku kibuga cy’indege (Tracteur de piste) y’ikigo ATS, ari yo yafashwe n’inkongi.

Imashini yafashwe n’umuriro yagombaga gukoreshwa mu kwimura ibikoresho by’indege y’isosiyete ya Air Congo.

Nyuma hakoreshejwe indi mashini isimbura iya mbere yari imaze gufatwa n’inkongi.

Serivisi z’ubutabazi bw’inkongi ku kibuga cy’indege yahise itabara, nubwo ibikoresho nyamukuru byari bigenewe kuzimya umuriro bitabashije gukoreshwa ako kanya.

Abashinzwe kuzimya inkongi bakoresheje imipira yo ku mpande kugira ngo bashobore kuzimya umuriro.

Nta muntu wakomeretse nta n’indege yari hafi y’ahabereye inkongi yangiritse, nk’uko byatangajwe na Actualité.cd.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kamena 19, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE