RDC: Abasirikare 3 ba MONUSCO boherejwe na Tanzania bakomerekeye mu mirwano na M23

  • Imvaho Nshya
  • Kamena 9, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Ubuyobozi bw’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC),bwatangaje ko abasirikare batatu ba Tanzania bari mu ngabo z’Umuryango w’Abibumbye zoherejwe kubungabunga amahoro muri icyo gihugu (MONUSCO) bakomeretse mu gihe M23 yateye ibirindiro byabo muri Rutshuru. 

Ubuyobozi bwa MONUSCO na bwo bwemeje ko abasirikare bayo batatu bakomeretse bakajya kuvurirwa mu Mujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, bikaba binavugwa ko umwe yakomeretse bikomeye.

Ubuyobozi bwa MONUSCO buvuga ko abo basirikare bayo boherejwe na Tanzania bakomeretse mu gitero umutwe wa M23 wagabye ku birindiro byayo i Shangi muri Rutshuru. 

M23 ivuga ko ingabo za FARDC na MONUSCO ari zo zongeye gushoza imirwano zitera ibirindiro byayo muri Jomba ku wa Mbere.  

Uyu ni umunsi wa Kane imirwano hagati y’izo mpande zombi yubuye nyuma y’agahenge kari kamaze icyumweru mu misozi ya Teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. 

MONUSCO yatangaje ko ikomeje kuba ku ruhande rw’ingabo za FARDC muri iyi mirwano izishyambiranyije n’inyeshyamba za M23.

BBC itangaza ko Igihugu cya Tanzania gifite abasirikare barenga 800 mu ngabo za MONUSCO ziri mu burasirazuba bwa RDC.

Ubuyobozi bwa FARDC bwongeye gushinja u Rwanda kohereza abasirikare 500 bo mu ngabo zidasanzwe gufasha M23, ivuga ko abo baje bambaye imyenda y’icyatsi kibisi n’umukara. 

Leta y’u Rwanda yahakanye kenshi ko ifasha umutwe wa M23, ishimangira ko ikibazo cyayo ari ikibazo cy’imbere muri RDC, aho kigomba gukemurwa n’abenegihugu ubwabo. 

Ku wa Gatatu, Umutwe wa M23 na wo wasohoye itangazo ushinja Leta ya RDC “guhitamo inzira y’intambara”, aho ingabo zayo zikomeje gufatanya n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR mu bitero bakomeje kugaba bashyigikiwe na MONUSCO. 

Iryo tangazo riragira riti: “Uku guhitamo intambara kwa Leta ya Congo aho guhitamo ibiganiro by’amahoro, biteje akaga ku kugaruka vuba kw’amahoro mu Burasirazuba bwa RDC”.

Hagati aho FARDC yatangaje ko imyanzuro y’inama y’Abagaba b’Ingabo yabereye i Goma ku gushinga umutwe w’ingabo z’akarere wo kurwanya inyeshyamba mu burasirazuba bwa RDC izashyirwa hamwe n’inzobere za gisirikare n’abakuru b’ingabo mu nama izabahuza hagati ya taliki 15 na 19 Kamena i Nairobi muri Kenya, mbere y’uko byemezwa n’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba.

  • Imvaho Nshya
  • Kamena 9, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE