RBC yavuze ku ndwara y’ibicurane iriho muri iyi minsi

RBC yavuze ku ndwara y’ibicurane iriho muri iyi minsi

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) cyatangaje ko muri ibi bihe bisanzwe bigaragaramo ubwiyongere bw’indwara zifata mu myanya y’ubuhumekero cyane cyane ibicurane (influenza).

Ni mu gihe hirya no hino mu bigo bitanga serivisi z’ubuvuzi, abenshi mu babigana ari abarwaye ibicurane nkuko RBC yabigarutseho.

Ni ubutumwa bwatambutse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Mutarama 2024 ku rubuga rwa X rukoreshwa na RBC.

Dr Edson Rwagasore, Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya ibyorezo muri RBC, asobanura ko mu gihe umuntu afite ibimenyetso yagana ivuriro rimwegereye, kuko ibizamini byo kwa muganga ari byo byemeza ko uburwayi ari Covid-19 cyangwa ibicurane bisanzwe.

Yagize ati: “Turi mu gihe gikunze kurangwa n’imvura n’imbeho. Ni igihe gikunze kugira ubwiyongere bukabije bw’indwara z’ubuhumekero, muri izo ndwara hakaba harimo indwara izwi nk’ibicurane.

Hakabaho kandi n’indwara ya Covid-19 isanzwe ifata imyanya y’ubuhumekero; mu mazuru, mu mihogo ndetse no mu bihaha”.

Akomeza agira ati: “Iyi ndwara rero y’ibicurane, ni indwara irimo kwigaragaza ubungubu, aho ibipimo twagiye dufata mu bitaro bitandukanye twasanze harimo ubwiganze bw’indwara y’ibicurane yo mu bwoko bwa Influenza”.

Dr Rwagasore asobanura ko ari ubwoko mu by’ukuri budateye impungenge kuko ari indwara ikunze kuvurwa igakira ndetse rimwe na rimwe ngo ni indwara ishobora kwikiza bidasabye ko umuntu afata imiti.

Agira inama buri muturarwanda ko uwumva afite ibicurane byaba byiza agiye kwa muganga kwisuzumisha kugira ngo amenye itandukaniro riri hagati y’uburwayi bw’ibicurane bisanzwe cyangwa se niba ashobora kuba arwaye Covid.

RBC itangaza ko kugeza ubu hari imiti yagiye igaragara ko ifite ubushobozi bwo kuvura uburwayi bwa Covid.

Ishishikariza kandi abantu bose ko igihe cyose byagaragaye ko bashobora kuba bafite ibicurane, byaba byiza ko bajya kwisuzumisha kugira ngo babone ubuvuzi bukwiye.

Abahanga bavuga ko Virusi zitera ibicurane zikwirakwira binyuze mu mwuka cyangwa mu muyaga.

Uyirwaye ayanduza binyuze mu kuvuga, gukorora cyangwa kwitsamura.

Ushobora guhura n’izo virusi ako kanya cyangwa zikanyura mu kindi kintu uyirwaye yakozeho nka telefone n’ikindi gikoresho, hanyuma ukikora mu mazuru, mu maso cyangwa mu kanwa.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Minisitiri wa Siporo yatumiwe muri Gen-Z Comedy 6 Ukwakira 2026 Saa 18:37
  2. Amavubi U23 yasezereye Sudani U23 mu gushaka itike ya CAN 2027 (Amafoto)  6 Ukwakira 2026 Saa 18:20
  3. Bwiza agiye guhurira na Bruce Melodie mu gitaramo azakorera muri Zambia  6 Ukwakira 2026 Saa 15:52
  4. Nyabihu: Poste de santé ya Marangara imaze imyaka 4 idatanga serivisi 6 Ukwakira 2026 Saa 12:38
  5. Kenya: Umuntu umwe yasanzwemo Ebola, ahita apfa 6 Ukwakira 2026 Saa 12:13