RBC yakomoje ku bavuga ko udukingirizo dushyuha tugacika

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) kivuga ko udukingirizo twinjira mu Gihugu tuba twagenzuwe bityo ko nta mpungenge abantu bakwiye kugira ku buziranenge bwatwo, ahubwo kwangirika bishobora guturuka ku buryo abatugura batubitse cyangwa badukoresheje nabi.
Ni mu gihe bamwe mu baturage biganjemo urubyiruko bavuga ko hari udushyuha tugacika, bakaba basaba ko twahindurwa.
Mu baganiriye n’Imvaho Nshya harimo abo mu Karere ka Kayonza, mu Murenge wa Rukara.
Umwe yagize ati: “Icya mbere cyo ubu udukingirizo turahenze, utwo twageragezaga kugura bitewe n’ubushobozi dufite turashyuha tugacika, twasaba ko batuzanira utundi kandi tukatubona ku giciro gito”.
Mugenzi we ati: “Turahari twaje ubu ducika. Hari utundi tuba dushaka tubona dukomeye ariko turahenze agapaki kagura 500, rwose batworohereza bagashaka utundi kandi tukaboneka ari twinshi n’igiciro cyagabanyuka”.
Nyirinkindi Aimé Ernest ukora mu Ishami rishinzwe kurwanya SIDA mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), ushinzwe ubukangurambaga, ihererekanyamakuru n’inyigisho zigamije guhindura imyitwarire, yamaze impungenge abumva ko hari udukingirizo twagiye ku isoko tutujuje ubuziranege.
Ubwo ubukangurambaga bwo kwirinda icyorezo cya SIDA bwateguwe na RBC bwakorerwaga muri uriya Murenge, muri santeri nini y’ubucuruzi, yagize ati: “Ntabwo ari ukuba agakingirizo katujuje ubuziranenge kuko udukingirizo twose twinjira mu Gihugu tubanza gukorerwa igenzura n’Ikigo gishinzwe igenzura ry’imiti n’ibiribwa mu Rwanda (Rwanda FDA).”
Yasobanuye impamvu zishobora gutuma agakingirizo gacika, ati: “ Impamvu zishobora gutuma gacika ni ebyiri z’ingenzi; iya mbere ni ukuba agakingirizo kararengeje igihe, kuko abenshi hari igihe bajya kugakoresha ntibarebe ko karengeje igihe byakoroha ko gashobora gucika”.
Nyirinkindi yakomeje avuga ko iya kabiri ari ukuba barakabitse nabi. Ati: “Bashobora kukabika nabi ya mavuta abamo imbere kuko ari yo akarinda gucika agatuma gakomeza gukweduka kandi n’igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina cyagenda neza. Abasore bakunda kukicarira, kuko baba bakabitse ku ikofi bigatuma kangirika birumvikana ko gashobora gucika”.
Inzego z’ ubuzima zivuga ko gukoresha agakingirizo ari bumwe mu buryo bwo gukumira ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, bwiyongera ku bundi burimo kwifata, kwirinda gutizanya ibikoresho bikomeretsa, kubyarira kwa muganga ku mubyeyi utwite yaranduye iyi virusi kuko bimurinda kwanduza umwana we no gufata neza imiti igabanya ubukana bw’iriya virusi.
Hari kandi kwisiramuza ku bagabo n’abasore bigabanya ibyago byo kuyandura ku gipimo cya 60%.





TUMUKUNDE GEORGINE