Rayon Sports yerekeje muri Cameroun (Amafoto)
Ikipe ya Rayon Sports ihagarariye u Rwanda mu mikino ya CAF Confederation Cup, yerekeje muri Cameroun gukina umukino ubanza w’ijonjora rya mbere izahuramo na Panthère Sportive du Ndé ku wa Gatanu, tariki ya 4 Nzeri 2026, kuri Stade Omnisports Ahmadou Ahidjo de Yaoundé.
Iyi kipe iyobowe na Perezida wayo Murenzi Abdallah, yahagurutse i Kigali yerekeza Yaounde mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 31 Kanama 2026 n’abakinnyi 22 batarimo Elie Mokono uzwi nka Eldinho na Mohamed Ouattara kuko bashobora kuba batarabona ibyangombwa bituma bajyana n’abandi ndetse na Tony Kitoga.
Amakipe yombi yaherukaga guhurira mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Confederation Cup mu 2015, icyo gihe, Rayon Sports yatsinze umukino ubanza wabereye i Douala ku gitego 1-0 cyatsinzwe na Léo Uwambajimana, mbere yo kongera gutsindira i Kigali igitego 1-0 cya Isaac Muganza.
Biteganyijwe ko Rayon Sports izagaruka mu Rwanda Ku Cyumweru tariki ya 6 Nzeri, aho izaba ije kwitegura umukino wo kwishyura uteganyijwe tariki 12 Nzeri 2026.
Ikipe izakomeza hagati ya Rayon Sports na Panthère Sportive du Ndé izahura n’izaba yakomeje hagati ya Atomic Ngomé yo mu Birwa bya Comores na African Black Bulls yo muri Mozambique mu ijonjora rya kabiri rizakinwa mu Ukwakira.




