Rayon Sports yatsinze Rutsiro FC yongera kwiyunga n’abafana

Rayon Sports yatsinze Rutsiro FC ibitego 3-1 mu mukino w’Umunsi wa kane wa Shampiyona, yongera kubona intsinzi nyuma y’imikino ibiri.
Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 18 Ukwakira 2025, kuri Kigali Pele Stadium.
Rayon Sports yatangiye umukino isatira cyane bidatinze ku munota wa 2 yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Tambwe Gloire ku mupira wazamukanywe na Aziz Bassane.
Ku munota wa 8 Rutsiro FC yabonye igitego cyo kwishyura ku mupira Nshimiyimana Emmanuel ‘Kabange’ yari asubije inyuma ari mu rubuga rw’amahina usanga Mbombele Jonas ahita arekura ishoti rikomeye riruhukira mu nshundura.
Ku munota wa 30, umukino wagabanyije umuvuduko umupira utangira gukinirwa cyane mu kibuga hagati nta kipe irema uburyo bw’igitego.
Ku munota wa 42, Rayon Sports yabonye igitego cya kabiri cyinjijwe na Bigirimana Abedi ku mupira wahinduwe neza na kapiteni Serumogo Ally Omar ahita awushyira mu izamu.
Igice cya mbere cyarangiye Rayon Sports yatsizwe ibitego 2-1.
Mu gice cya kabiri, Rayon Sports yatangiranye impinduka Habimana Yves asimburwa na Harerimana Abdulaziz.
Ku munota wa 49, umukinnyi wa Rutsiro FC Mombele Jonas yatsinze igitego cyo kwishyura ariko umusifuzi yerekana ko hari habayemo kurarira.
Ku munota wa 60, umunyezamu wa Rutsiro FC,Nzana Ebini yakoreye Aziz Bassane ikosa ari mu rubuga rw’amahina, umusifuzi yemeza penaliti
Iyo penaliti yatewe na Bigirimana Abedi ikurwamo n’umunyezamu.
Ku munota wa 90, Rayon Sports yatsinze igitego cya gatatu cyinjijwe na Aziz Bassane ku mupira yahawe na Tambwe Gloire awushyira mu izamu.
Umukino warangiye Rayon Sports yatsinze Rutsiro FC ibitego 3-1.
Gikundiro yafashe umwanya wa kabiri n’amanota arindwi mu gihe Rutsiro FC itarabona inota yagumye ku mwanya wa nyuma.
Indi mikino yabaye uyu munsi yasize, AS Kigali yatsinze Marines FC igitego 1-0, AS Muhanga yanganyije na Etincelles FC igitego 1-1 ndetse Bugesera FC yanganyije na Gasogi United 0-0.
Indi mikino y’umunsi wa kabiri izakomeza ku Cyumweru, tariki ya 19 Ukwakira 2025
Police FC izakira Amagaju FC saa cyenda
APR FC izakira Mukura VS saa kumi n’ebyiri n’igice.



