Rayon Sports yatsinze Mukura VS isubikira APR FC umunsi wo gutwara shampiyona

  • SHEMA IVAN
  • Werurwe 30, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Mukura VS yatsinzwe na Rayon Sports igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona isubika umunsi wo gutwara shampiyona kuri APR FC.

Uyu mukino wabaye Kuri uyu wa Gatandatu Tariki 30 Werurwe 2024, Kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.

Amakipe yombi yari yatsinzwe ku munsi wa 24 wa shampiyona, aho Mukura VS yatsinzwe na Etincelles FC ibitego 3-1 naho Rayon Sports itsindwa na APR FC ibitego 2-0.

Rayon Sports yatangiye umukino iri hejuru ya Mukura VS ikinira mu rubuga rwayo cyane.

Ku munota wa 10 yabonye uburyo bwo gutsinda igitego ku mupira Bugingo Hakim yinjiranye anyuze ibumoso, awuhinduye mu rubuga rw’amahina ashaka gukinana na Rudasingwa Prince, ufatwa neza na Sebwato Nicholas wa Mukura VS.

Nyuma y’umunota umwe Rayon Sports yabuze andi mahirwe yo gufungura amazamu ku ishoti rikomeye Tuyisenge Arsene yateye ari inyuma y’urubuga rw’amahina, Umunyezamu Sebwato ashatse kuwufata umuca mu ntoki, ujya hejuru y’izamu.

Mukura VS nayo yaje kwinjira mu mukino inagerageza gukora ku mupira kenshi kandi na bwo mu kibuga cya Rayon Sports.

Ku munota wa 41 Mukura VS yabonye uburyo rwo gufungura amazamu ku mupira muremure Kayumba Soter yateye imbere ashaka Sylla awushyizeho umutwe, ariko ntiyawufatisha neza, ujya ku ruhande rw’izamu ryari ririnzwe na Khadime Ndiaye.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe anganya ubusa ku busa.

Mu gice cya kabiri Mukura VS yabuze amahirwe yo gufungura amazamu ku mupira wazamukanywe bihuta, ariko Sylla ananirwa kuroba umunyezamu Khadime Ndiaye wahise uwuryamira.

Ku munota wa 60 Rayon sports yongeye guhusha uburyo bw’igitego ku mupira Kalisa Rachid yateye ahana ikosa ryakorewe kuri Kanamugire, Ngendahimana Eric ashyizeho umutwe, umupira uca hejuru gato y’izamu rya Mukura VS.

Nyuma y’iminota 2 ku munota wa 62 Rayon Sports yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Ngendahimana Eric n’umutwe ku mupira wari uvuye muri koruneri itewe na Bugingo Hakim.

Ku munota wa 67 Rayon Sports yatsinze igitego cya kabiri cya Charles Bbaale ariko ubwo yateraga umupira, umusifuzi wo ku ruhande yari yamaze kugaragaza ko habayeho kurarira.

Ku munota wa 74 Mukura VS yashoboraga kubona penaliti nyuma Iradukunda Elie Tatou acenze Nsabimana Aimable, agwa mu rubuga rw’amahina, umusifuzi Ngaboyisonga Patrick agaragaza ko atari penaliti mu gihe abafana ba Mukura VS bagaragaje kutishimira ko ntayo yatanze.

Umukino warangiye Rayon Sports itsinze Mukura VS igitego 1-0 isubika umunsi wo gutwariraho Igikombe cya Shampiyona kuri APR FC.

Rayon Sports yagumye ku mwanya wa kabiri igira amanota 48, irushwa na APR FC ya mbere amanota 10.

Gutsinda uyu mukino kwa Rayon Sport byatumye APR FC n’iyo yatsinda Muhazi United ku Cyumweru, itatarwa igikombe  ahubwo izategereza Umunsi wa 26 wa Shampiyona.

Mu yindi mikino yabaye kuri uyu wa Gatandatu Gorilla FC  yatsinze Police FC ibitego 2-0 bya Irakoze Darcy na Iradukunda Darcy mu gihe Kiyovu Sports yatsinze Musanze FC ibitego 3-1.

Imikino iteganyijwe ku Cyumweru ku ya 31 Werurwe 2024

APR FC izakira Muhazi United saa cyenda kuri Kigali Pele Stadium

Bugesera FC izakira Etincelles saa cyenda kuri Stade ya Bugesera

Sunrise FC izakira AS Kigali saa cyenda kuri Stade ya Nyagatare

  • SHEMA IVAN
  • Werurwe 30, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Picu says:
Werurwe 31, 2024 at 7:28 am

Abareyooooo….

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE