Rayon Sports yatsinze AS Kigali ikomeza gushimangira kuba ku mwanya wa mbere

Rayon Sports yatsinze AS Kigali ibitego 3-1 mu mukino w’umunsi wa 13 wa Shampiyona ikomeza gushimangira umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona.
Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Ukuboza 2024, Kuri Kigali Pele stadium.
Muri uyu mukino Rayon Sports yatangiye isatira izamu rya AS Kigali harimo uburyo bwabonetse ku munota wa 5 ku mupira Elanga yazamukanye ku ruhande rw’ibumoso, ashobora kuwugeza mu rubuga rw’amahina, usanga Fall Ngagne ari wenyine ashyizeho umutwe umupira ujya hanze y’izamu.
Ku munota wa 8, Rutahizamu wa AS Kigali Hussein Tchabalala yabonye uburyo imbere y’izamu ku mupira yatereye mu kibuga hagati ariko ujya kure cyane.
Ku munota wa 21, Rayon sports yahushije uburyo bw’igitego kuri Coup franc yatewe na Muhire Kevin, umupira usanga Diagne mu rubuga rw’amahina ashyizeho umutwe umupira ujya hanze.
Kugeza ku munota wa 30, amakipe yombi yakomeje gukinira umupira mu kibuga nubwo Rayon Sports arı yo yarmeye uburyo bwinshi bwo gutsinda igitego.
Ku munota wa 42, Rayon Sports yahushije kuri Coup franc yatewe na Adama Bagayogo acisha umupira hasi mu bakinnyi, Adolphe awukuramo ariko ujya ku bakinnyi ba Rayon Sports, Fall Ngagne asubijemo n’umutwe ariko ukubita umutambiko w’izamu ujya hanze.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.
Mu gice cya kabiri, Rayon Sports yatangiranye impinduka Bassane Aziz yahawe umwanya asimbura Elenga Jr.
Ku munota wa 49, Rayon Sports yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Adama Bagayogo ku mupira wazamukanywe na Fall Ngagne mu kibuga hagati, awugeza kwa Serumogo Ally, nawe uwuha Adama Bagayogo ahita ashyira mu nshundura.
Nyuma y’umunota umwe gusa Rayon Sports yatsinze igitego cya kabiri Fall Ngagne ku mupira watakajwe na Buregeya Prince, usanga Aziz Bassane wawuzamukanye, awugeza kwa Fall Ngagne ahita awushyira mu izamu.
Ku munota wa 58, AS Kigali yakoze impinduka Nkubana Marc na Ghislain Armel bahaye umwanya Ishimwe Saleh na Didier
Ku munota wa 63, AS Kigali yashoboraga kubona igitego cyo kwishyura ku mupira muremure Franklin Onyeabor yateye, awugeza kwa Iyabivuze Osee wari mu rubuga rw’amahina, ateye umupira n’umutwe ujya hanze.
Ku munota wa 77, AS Kigali yabonye Penaliti ku ikosa Akayezu yakorewe mu rubuga rw’amahina na Youssou Diagne.
Iyi Penaliti yatewe neza Iyabivuze Osee
Mbere y’uko umukino urangira Umusifuzi wa kane yashyizeho iminota itanu y’inyongera
Ku munota wa 90+5 Rayon Sports yatsinze igitego cya gatatu cyatsinzwe na Fall Ngagne n’umutwe ku mupira wavuye kuri Coup franc yatewe na Rukundo Abdulrahim ashyira umupira mu izamu.
Umukino warangiye Rayon Sports Itsinze AS Kigali ibitego 3-1, ikomeza gushimangira umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 33, ikurikiwe na APR FC ya kabiri n’amanota 25 mu mikino 12, AS Kigali ni iya gatatu n’amanota 23.
Ku cyumweru tariki 15 Ukuboza 2024 shampiyona izakomeza Gorilla FC izakira Kiyovu Sports saa cyenda z’amanywa kuri Kigali Pele Stadium.
Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi
AS Kigali
Hakizimana Adolphe, Nkubana Marc, Akayezu Jean Bosco, Buregeya Prince, Franklin Onyeabor, Nshimiyimana Tharcisse, Rucogoza Elias, Ntirushwa Aimee, Ghislain Armel, Iyabivuze Osee na Shabani Hussein
Rayon Sports
Khadime Ndiaye (GK), Serumogo Ali, Bugingo Hakim, Nsabimana Aimable, Diagne Youssou, Ndayishimiye Richard, Kanamugire Roger, Muhire Kevin(C), Fall Ngagne, Adama Bagayogo na Elenga Kanga Jr.



Foll Ngagne says:
Ukuboza 14, 2024 at 9:02 pmRutahizamu Wambere Murwanda Ni Foll Ngagne Nibitegobye { 8 } Kukontawundi Umurihejuru Ariko Foll Ngagne Mbona Ariwe Rutahizamu Urikwigaragaza Hano Murwanda Kuko Ndabona Arenze Ruvumbu Iyo Banobakinnyi Ba Fall Ngagne Na Aziza Bazane Na Adama Bagayogo Na Rukundo Abudarahamani Na Rishari Na Babadefanseri Bazambere Rayon Sports Iba Ifite Shampiyonizi Rige Kuko Ruberitinyo Arimubatoza Beza Muri Afurika .
Daju says:
Ukuboza 14, 2024 at 9:13 pmRoberitinyo Ari Guhuhura Andi Makipe Kuko Abareyo Ibyishimo Byendagudusandaza Umutima Cyera Twariraga Ayokwarika Nono Turikurira Ayibyishimo Kubera Ubuyobozi Bwiza Bwa Ekipe Burangajwe Imbere Na Tade Twagirayezu Afatanyije Nabungirizabe Tugashimira Umutoza Na Bungirizabe Byumwihariko Bwana Roberitinyo Afatanyije Nabasorebe Byumwihariko Imbundaka Kabuhariwe Zirasakure Munterandende Mubirometero Byinshi Aribo Foll Ngagne Na Adama Bagayogo Na Aziza Bazane . Rayon Sports Tuzakurwa Inyuma .
Xavier says:
Ukuboza 14, 2024 at 9:23 pmAmagambo As Kigali Yariyatangaje Ntago Nkatwe Ekipe Ikomeye Nka Rayon Sports Ntabwo Twarikuyihanganira Kukoburiya Hari Ikintu Andimakipe Yahano Murwanda Atazi Nibabatakizi Babimenye Kukoburiya Guhura Na Rayon Sports Ninko Kwiyahura Ntawuzayitambika .
DEDE says:
Ukuboza 14, 2024 at 9:35 pmRayon Sports 3 – 1 AS Kigari Arinako Rayon Sports Ikomeza Kuyobora Urutonde Rwa Champiyons Mumikino 13 Yatsinze Imikino 10 Banganya Imikino 3 Ntamukino Numwe Iratsindwa Yatsinze Ibitego 22 Yinjizwa Ibitego 4 Izigamye Ibitego 18 Kugezananubu Niyo Ekipe Ifite Ibitego Byinshi Narujahizamu Ufite Ibitego Byinshi Ariwe Foll Ngagne .
Mugisha says:
Ukuboza 15, 2024 at 5:47 amRayon Sports Yisasiye AS Kigali Iyikubitira Ahababaza Byintangarugero Mbese Yakubiswe Nkumwana Wataye Inkweto Rayon Sports Ibabwira Ati Nundimunsi ! Rayon Sports 3 -1 AS Kigali Ariko Hari Amagamba Axer Rugangura Yatangaje Abafana Ba Rayon Sports Tuteye Yavuze Ati Ngo Rayon Sports Izatumire Ikipeya Yanga Bakine Umukino Wagicuti Kugirango Barebe Urwego Rayon Sports Igezeho Twebwe Nka Ekipe Ikomeye Yanga Ntayodushaka Kuko Ntabwotwayitaho Igihe Kuko Turamutse Tuyitumiye Twayikorera Nkibyo Twakoreye Kiyovu Sports Twetuzatumira Liver Pool Na Balecelon Na Baye Munice .
Mugisha says:
Ukuboza 15, 2024 at 6:00 amRayon Sports Yisasiye AS Kigali Iyikubitira Ahababaza Byintangarugero Mbese Yakubiswe Nkumwana Wataye Inkweto Rayon Sports Ibabwira Ati Nundimunsi ! Rayon Sports 3 -1 AS Kigali Ariko Hari Amagambo Axer Rugangura Yatangaje Abafana Ba Rayon Sports Tutemeye Yavuze Ati Ngo Rayon Sports Izatumire Ikipeya Yanga Bakine Umukino Wagicuti Kugirango Barebe Urwego Rayon Sports Igezeho Aravuga Ati Ngendabona Rayo Sports Ari Ekipe Ikomeye Aravuga Ati Irikurwego Ruhambaye.Twebe Nkabafana Yanga Ntayodushaka Kuko Ntabwotwayitaho Igihe Kuko Turamutse Tuyitumiye Twayikorera Nkibyo Twakoreye Kiyovu Sports Twetuzatumira Liver Pool Na Balecelon Na Baye Munice Kugirango Tuberekeko Rayon Sports Irigushwanyaguza Roberitinyo Yagiye Abigarukaho Avuga Ati Rayon Sports Majije Kuyubaka Nuwama Reyari Madiridi Cyangwase Bariserone Ayomakipe Bavuga Akomeye Twayakubita Tukayatitiza Nahubundi Yanga Yo Twayihererana Yaba Ari Nkokorosora Uwabyukaga.
Edimo says:
Ukuboza 15, 2024 at 6:16 amAbafana Ba APR Barakaye Bavuga Bati Amafaranga Yaguze Mamadu Sy Iyo Ayagura Foll Ngagne Na Adama Bagayogo Kanitwabwe Nkaba Reyo Foll Ngagne Niyo Waduha Ibihumbi 200 Byamadorari Ntawe Twaguha Adama Bagayogo Niyowaduha 190 Byamadorari Ntawe Twaguha Aziya Basane Niyomaduha 180 Byamadorari Nwe Twaguha .
Hakimu says:
Ukuboza 15, 2024 at 1:36 pmAndika Igitekerezo hano Vuga Ati Reyo Siporo Huhura Reyo Siporo Mubicu Mubicu Mubicuuuu …..!!! Tuvugatuti
AS Kigali Tubahaye Noheri Nzizaaa……!!! .