Rayon Sports WFC yegukanye igikombe cy’Amahoro ku nshuro ya mbere

Rayon Sports WFC yegukanye igikombe cy’amahoro cya 2024 nyuma yo ku nyagira indahangarwa WFC ibitego 4-0 ku mukino wa nyuma.
Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Mata 2024, kuri Kigali Pele Stadium.
Rayon Sports yatangiranye imbaraga nyinshi ndetse ku munota wa 13 yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Jeanine Mukandayisenga ‘’kaboy’’ ku mupira muremure yahawe na Mukataganira Joselyne asiga ba ba myugariro ahita aroba umuzamu.
Nyuma y’iminota itatu gusa ku munota wa 16 Rayon Sports yatsinze igitego cya kabiri cyatsinzwe na Jeanine Mukandayisenga ‘’kaboy’’ ku mupira watakaje hagati mu kibuga n’abakinnyi Indahangarwa bamaze acenga ba myugariro ahita atera ishoti rikomeye umupira uruhukira mu rushundura.
Ku munota wa 23’ Rayon Sports yashoboraga kubona igitego cya gatatu ku mupira wakuwe n’umuzamu w’Indahangarwa usanga Nibagwire Libelle wateye umupira ufata igiti cy’izamu.
Mu minota 30 Indahangarwa yatangiye kwinjira mu mukino ariko ba myugariro ba Rayon Sports bakomeza guhagara neza.
Igice cya Mbere cyarangiye Rayon Sports yatsinze Indahangarwa ibitego 2-0.
Rayon Sports yasubiranye imbaraga mu gice cya kabiri, bidatinze ku munota wa 53’Jeanine Mukandayisenga ‘’kaboy’’ watsindaga igitego cya gatatu cye mu mukino ku mupira wahinduwe na Mary Chavinda.
Mukandayisenga bagenzi be bita “Kaboy” yongeye ku nyeganyeza inshundura ku munota wa ku munota wa 65, aho yatwaye umupira Mushimiyimana, Umunyezamu Irankunda asohotse ntiyabasha kumuhagarika.
Nyuma y’iminota itatu gusa ku munota wa 16 Rayon Sports yatsinze igitego cya kabiri cyatsinzwe na Jeanine Mukandayisenga ‘’Kaboy’’ ku mupira watakaje hagati mu kibuga n’abakinnyi Indahangarwa bamaze acenga ba myugariro ahita atera ishoti rikomeye umupira uruhukira mu rushundura.
Ku munota wa 23’ Rayon sports yashoboraga kubona igitego cya gatatu ku mupira wakuwe n’umuzamu w’Indahangarwa usanga Nibagwire Libelle wateye umupira ufata igiti cy’izamu.
Mu minota 30 Indahangarwa yatangiye kwinjira mu mukino ariko ba myugariro ba Rayon Sports bakomeza guhagara neza.
Igice cya Mbere cyarangiye Rayon Sports yatsinze Indahangarwa ibitego 2-0.
Rayon Sports yasubiranye imbaraga mu gice cya kabiri, bidatinze ku munota wa 53’Jeanine Mukandayisenga ‘’kaboy’’ watsindaga igitego cya gatatu cye mu mukino ku mupira wahinduwe na Mary Chavinda.
Mukandayisenga bagenzi be bita “Kaboy” yongeye ku nyeganyeza inshundura ku munota wa ku munota wa 65, aho yatwaye umupira Mushimiyimana, Umunyezamu Irankunda asohotse ntiyabasha kumuhagarika.
Umukino warangiye Rayon Sports yatsinze Indahangarwa yatsinze ibitego 4-0 yegukana Igikombe cy’Amahoro ku nshuro ya mbere, cyiyongereye ku cya Shamppiyona yegukanye muri Werurwe.
Nyuma yo guhabwa igikombe, Rayon Sports yashyikiriwe Cheque ya milliyoni 12 z’amafaranga y’u Rwanda nk’ikipe ya mbere.
Umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu wegukanywe AS Kigali WFC itsinze Fatima WFC ibitego 4-1 mu mukino wabereye kuri Stade ya mumena.





Jo Bayideni says:
Mata 30, 2024 at 6:47 pmReyosiporo Yabagore Niyabagabo Uyumunsi Bitwayeneza Kuburyo Bushimishije .
Joe Baiden says:
Mata 30, 2024 at 6:51 pmAbanyarwanda Bakunda Reyosiporo Nibahaguruke Bavuge Ati Reyosiporo Yabagore Oyeeeeeeeee!!!!!