Rayon Sports WFC yatangiye neza CECAFA y’abagore itsinda CBE FC

  • SHEMA IVAN
  • Nzeri 4, 2025
  • Hashize amasaha 4
Image

Rayon Sports y’abagore ihagarariye u Rwanda yatsinze CBE FC yo muri Ethiopia ibitego 2-1 mu irushanwa rya CECAFA ryo gushaka itike yo kuzakina imikino ya nyuma ya CAF Champions League y’abagore.

Uyu mukino wa mbere wo mu itsinda B wakinwe kuri uyu wa Kane, tariki ya 4 Nzeri 2025, nyuma y’amasaha make abakinnyi ba Rayon Sports bageze i Nairobi muri Kenya aho iri rushanwa riri gukinirwa.

Agace ka CECAFA kagizwe n’amatsinda atatu, Gikundiro iri mu rya kabiri hamwe na CBE FC yo muri Ethiopia na Top Girls Academy FC yo mu Burundi.

Rayon Sports yatangiye neza umukino bidatinze ku munota wa kane yafunguye amazamu ku mupira wagaruwe nabi na myugariro wa CBE, usanga Gikundiro Scholastique wari uhagaze neza mu rubuga rw’amahina atera ishoti rikomeye umuzamu ananirwa gukuramo umupira ujya mu rushundura.

Nyuma yo gutsindwa igitego CBE yatangiye gusatira izamu rya Rayon Sports ndetse ibona amahirwe menshi yo gutsinda ariko ubwugarizi n’Umunyezamu Ndakimana Angelique bakomeza guhagarara neza.

Igice cya mbere cyarangiye Rayon Sports yatsinze CBE igitego 1-0.

Mu gice cya kabiri, Rayon Sports yagarukanye imbaraga nyinshi ishaka igitego cya kabiri bidatinze ku munota wa 54, ubwugarizi bwa CBE bwatakaje umupira ufatwa na Gikundiro Scholastique awuha Rutahizamu Eyanga Carolie Odette wari wenyine imbere y’izamu atera ishoti rikomeye umupira ujya mu rushundura.

Ku munota wa 71, Rediet Matios winjiye mu kibuga yatsindiye CBE igitego muri bibiri yari yatsinzwe.

Iminota 10 yihariwe cyane CBE yashakaga igitego cya kabiri cyo kwishyura, ariko ubwugarizi bwa Rayon Sports bakomeza guhagarara neza.

Umukino warangiye Rayon Sports yatsinze CBE ifite igikombe giheruka ibitego 2-1, itangira neza imikino ya CECAFA mu gushaka itike yo gukina ya CAF Women Champions League.

Umukino ukurikira Gikundiro izakina na Top Girls Academy FC yo mu Burundi ku wa Mbere tariki ya 8 Nzeri 2025 aho isabwa gutsinda ikabona itike yo kuzakina ½ cy’iri rushanwa.

Gikundiro Scholastique (uhagaze) yafashije Rayon Sports WFC gutangira neza imikino ya CECAFA
  • SHEMA IVAN
  • Nzeri 4, 2025
  • Hashize amasaha 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE