RAB yasobanuye igitera abahinzi kwibasirwa na nkongwa isadanzwe

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 17, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Mu gihe abahinzi b’ibigori mu Turere dutandukanye tw’u Rwanda bakomeje kugaragaza ko bibasiwe na nkongwa idasanzwe, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) cyagaragaje ko ibyo byonnyi bishobora kwirindwa bigakunda.

Bumwe mu buryo bufasha guhangana n’ibyonnyi harimo na nkongwa idasanzwe yibasira ibigori, hari ugukoresha ifumbire y’imborera iboze neza kugira ngo igihingwa cyongererwe ubudahangarwa.

Icyo Kigo kivuga ko ibigori byibasirwa na nkongwa idasanzwe, bifite aho bihurira nuko ubutaka bwateguwe, imihindagurikire y’ibihe, imikoreshereze y’inyongeramusaruro n’uburyo bukoreshwa bwo kurwanya ibyonnyi.

Dr Hategekimana Athanase, Umuyobozi wa Porogaramu ishinzwe kurwanya indwara n’ibyonnyi by’ibihingwa muri RAB, asobanura ko nkongwa idasanzwe yarwanywa bigakunda mu gihe ibihingwa byongererwa ubudahangarwa.

Yagize ati: “Kuba nkongwa idasanzwe iravurwa igakira ariko kuyirwanya si ukuyica burundu, ni ukuyigabanya ngo itangiza ibihingwa. Ubonye nibura ibigori 10 byafashwe watera umuti naho igihe ari kimwe nkongwa yaba itaragera ku rwego rwo kuyikanga. Tubakangurira gutegura umurima, gukoresha ifumbire iboze neza n’iy’imvaruganda kuko igihingwa cyabonye intungagihingwa bigiha ubudahangarwa”.

Yakomeje anyomoza abahinzi bibwira ko ifumbire mvaruganda yaba igira uruhare mu kuzana nkongwa idasanzwe mu mirima yabo, ashimangira ko nta hantu ifumbire mvaruganda ihurira na nkongwa.  

Ati: “Nta hantu bihuriye ahubwo uwateye ifumbire zombi, cya cyonnyi nticyagerwaho na nkongwa nk’ikidafumbiye biratandukana. Igifite ifumbire cyo kiba cyubatse ubudahangarwa, ifumbire ahubwo ifite uruhare mu guhangana na nkongwa”.

Hari mu kiganiro cya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi cyatambutse kuri Radio Rwanda, cyibanze ku ndwara ya nkongwa idasanzwe.

Umuhinzi wo mu Karere ka Gatsibo, yabajije niba imiti ikoreshwa mu guhashya nkongwa idasanzwe yaba itagishoboye kuyirwanya.

Dr Hategekimana ati: “Abahinzi bashobora gutera umuti batinze nkongwa yaratangiye gukura. Ikindi ni uko mu gihe umuti waba utagikora, abahinzi babakangurirwa gusimburanya imiti, niba ubu yateye umuti rimwe ubutaha atera undi kugira ngo agakoko katamenyera wa muti. kuko bituma iyo ari umwe kubaka ubudahangarwa kuri wo”.

Ingabire Jeanne Priscille, Umushakashatsi muri RAB, na we yunzemo ati: “Abahinzi bamenyere gutera imiti ariko bayisimburanya, bakunda ‘Roketi’ cyane kuko ari yo yica nkongwa kurusha indi, kandi iyo uyitera kenshi cya cyonnyi kirawumenyera ntugishobore, kikawugiraho ubudahangarwa”.

Ku bijyanye n’igihe cyiza cyo gutera umuti, ni nimugoroba na mugitondo kuko ari bwo nkongwa zisohoka mu mwumba bityewe n’uko iyo izuba riva zinjira mu gihingwa imbere zikihishamo. Igohe imvura iguye, ni byiza gutera umuti nka nyuma y’amasaha 3.

Ikindi cyagarutsweho ni uko abahinzi bagomba gukoresha ibipimo byagenwe ku miti bakoresha, kuko iyo bakoreheje mwinshi ahubwo ubabura ibigori.

Imwe mu miti ikoreshwa mu guhangana na nkongwa idasanzwe harimo Roketi, Cypermetrine, imiti ikorwa mu bireti n’indi itandukanye.

Abahinzi kandi bagirwa inama yo gusura imirima yabo nibura inshuro eshatu mu cyumweru, kugira ngo mu gihe nkongwa zaba zagaragayemo zikiri nto bazitoraguremo hakiri kare.

Nkongwa idasanzwe (Armyworm) ni icyonnyi cyibasira cyane cyane ibigori cyabonetse by’umwihariko mu bigori mu 2017.

NYIRANEZA JUDITH

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 17, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE