RAB: Uburobyi buhagaze neza kubera ingamba zafatiwe ba rushimusi

Muri rusange uburobyi buhagaze neza hirya no hino mu gihugu, kubera ingamba zafashwe n’ubuyobozi bigerwaho ku bufatanye n’abakora muri uwo mwuga barwanya ba rushimusi, bakaba ari abantu bakoreshaga imitego itemewe irimo iyitwa ibikuruzo na kaningini.
Zimwe muri izo ngamba ni ubukangurambaga bwakozwe kandi bukorwa n’inzego zitandukanye harimo gukoresha imitego yemewe itangiza amafi n’isambaza bikiri bito, guhabwa inkunga y’amafaranga kugira ngo uburobyi bunozwe n’izindi.
Mukasekuru Mathilda, Umukozi wa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ushinzwe ubworozi bwo mu mazi n’uburobyi yatangaje ko uburobyi buhagaze neza kandi ko hari ingamba zafashwe mu guhangana na ba rushimusi zikaba zitanga umusaruro.
Yagize ati: “Urwego rw’uburobyi ruhagaze neza, abarobyi barakora neza, umusaruro urimo kwiyongera nubwo hari imbogamizi nyinshi ariko mu by’ukuri abarobyi bafite uruhare rwiza mu guhangana n’izo mbogamizi, aho batangiye kwishakamo ibisubizo bahangana na ba rushimusi bahereye cyane cyane mu makoperative yabo”.
Muri uko kwishakamo ibisubizo kandi abarobyi ubwabo bikorera ibikoresho bakabigurisha bagenzi babo.
Muhayeyezu Joseph Desire, Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Nyamasheke na we yahamije ko hari byinshi byakozwe kandi bigikomeje bigamije guhangana na barushimusi.
Ati: “Uburobyi bwifashe neza iyo turebye uko bihagaze, ukareba ababukora. Ubu dufite koperative zigera muri 7 ziri mu kiyaga cya Kivu zikora imirimo y’uburobyi zibumbiye mu ihuriro”.
Yagaragaje kandi uruhare rw’Akarere mu gufasha ba rushimusi kubivamo, kagena inkunga ituma bava mu bushimusi bakajya mu burobyo bwemewe.
Yagize ati: “Uko ubu bihagaze, Akarere kagiye gatera inkunga ku bufatanye na MINAGRI n’Ihuriro ry’abarobyi, aho mu mwaka w’ingengo y’imari ushize twabahaye amafaranga agera muri miliyoni 70 yifashishijwe mu kugura za Kareremba 10, Ibyerekezo 10 n’Amakipe 5, mu rwego rwo kugira ngo bagire amakoperative asanzwe abikora.

Turimo turabigisha bamwe batangiye kuzana imitego bajyaga bakoresha harimo iyitwa ibikuruzo, za kaningini kuko batangiye kubona ko iyo urobye udusambaza duto uba urimo wica umusaruro mwinshi wari kuzaboneka ejo hazaza”.
Ku bufatanye bw’inzego, ba rishimusi bahindura imyumvire
Umuyobozi w’Ihuriro ry’amakoperative y’uburobyi mu Karere ka Nyamasheke, Ndagijimana Elias na we yagarutse ku buryo harwanywa ba rushimusi, inzego zitandukanye zabigize ibyazo.
Ati: “ […..] abenshi bari kubuvamo kubera imbaraga Akarere kashyizemo. Mu 2021, hari miliyoni 50 z’amafaranga yatanzwe yo gufasha abo bashimutaga, ubukurikiyeho nanone baduhaye miliyoni 78 n’ubu harimo gukorwa ibarura ry’abakiri muri ibyo bikorwa ngo bafashwe”.
Yongeyeho ko ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), RAB, amakoperataive y’abarobyi n’ihuriro ry’abarobyi bakangurira abarobyi gukora uburobyi kinyamwuga.
Ati: “Kurwanya ba rushimusi kuko twakoresheje imbaraga z’abarobyi n’Akarere kagerageje gukangurira Inzego z’ibanze ba Midugudu, Utugari n’Imirenge ko bagomba guhaguruka bagakurikirana ibikorwa by’uburobyi, mu gihe bigaragara ko hari ababikora mu buryo budasobanutse, none ubu ntitugikoresha imbaraga nyinshi turwana na ba rushimusi”.
Yavuze ko kandi ko gukora ubworozi kinyamyuga byorohejwe kuko MINAGRI yababoneye imitego ijyanye n’igihe, ariyo Icyerekezo ikoze mu buryo bwiza, ifata umusaruro ukuze. Ni ubwoko bw’umutego udahenze cyane nk’uwari usanzwe, Ikipe kuko wo ugura miliyoni 5 mu gihe Icyerekezo wo ugura 250,000.
Mukamazera Frolida Umuyobozi w’Ihuriro ry’Amakoperative y’uburobyi mu Karere ka Rubavu yavuze ko uburobyi buhagaze neza kandi ko ku bufatanye n’Akarere n’izindi nzego abaturage basobanurirwa ibyiza byo kwirinda ubushimusi.
Yagize ati: “Uburobyi buhaze neza nka 90% kuko hari amakoperatuive 7, agize ihuriro rya Rubavu, afite abanyamuryango 550. […..] Abayobozi n’izindi nzego badufasha guhangana na ba rushimusi.
Ubukangurambaga mu Isibo, mu Kagari, abaturage bagenda bahinduka, iyo bakoze inama bakabivugamo kenshi tubona abaturage bagenda bahindura imyumvire. Kandi twizeye ko bizadufasha cyane”.
Bamwe mu baturage babajije ibibazo bijyanye n’abemerewe kuroba bahabwa ibisubizo birimo ko amakoperative ari yo yemerewe. Ikindi gishoboka ni ugusaba koperative kuba umunyamuryango, akerekwa ibyo yemerewe, imitego yemewe, ubwoko bw’amafi yemerewe kuroba bitewe n’ikiyaga ashaka kurobamo.
Ibikoresho bisabwa, ubwato bukoze neza, umwambaro wo kurinda impanuka zo mu mazi kuko umurobyi iyo aguyemo aba ashobora gutabarwa ku buryo bworoshye.
Mu gihugu hari amakoperative 74 akorera mu Turere 15 turimo ibiyaga, yose hamwe agizwe n’abanyamuryango bagera ku 3400 abarobyi bagira n’abandi benshi baha akazi, abashyana bajya mu mazi bakaroba, hari abasana imitego n’amato, n’ababaza ayo mato ndetse n’abacuruza umusaruro wavuye mu burobyi.
