PSF n’Ikigo cyo  muri Korea bashimangiye umubano mu by’ubucuruzi

  • Imvaho Nshya
  • Kanama 17, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 16 Kanama 2023, Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) n’Ikigo cyo muri Korea kizobereye gukora imishinga ‘Korea Speciality Contractor Financial Cooperative’ (KSCFC) byasinyanye amasezerano y’ubufatanye.

Aya masezerano agamije gushimangira umubano mu bijyanye n’ubucuruzi.

Yashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru wa PSF, Ruzibiza Stephen, Dr Eunjae Lee, Umuyobozi wa KSCFC, Wangsub Shin umuyobozi wungirije muri Kompanyi Hyundai na Myoung Soo Kang Umuyobozi Mukuru w’Ihuriro ry’Abacuruzi n’Inganda muri Korea (KCCI).

Hagarutswe ku imurikagurisha ry’Isi rizabera i Busan mu 2030.

Mu biganiro byiswe ‘Korea Business Forum’ Myoung Soo Kang, Umuyobozi Mukuru wa KCCI, yatangaje ko Korea irimo gutegura imurikagurisha mpuzamahanga rizabera i Busan mu 2030.

Avuga ko iri murikagurisha rizabafasha kugaragaza amateka y’igihugu cyabo cya Korea.

Myoung akomeza agira ati “Muri iri murikagurisha, tuzasubiza ku bibazo byugarije Isi bijyanye n’imihindagurikire y’ibihe.

Iri murikagurisha turashaka kuzafatanya n’abandi kugira ngo tuzagere ku ntego z’ikinyagihumbi bityo turebe uko twafasha Isi”.

Ahamya ko muri Korea bafite ikoranabuhanga rizabafasha mu gutegura iri murikagurisha mpuzamahanga ariko ko bazanafatanya n’abandi. 

Byitezweho ko buri mugabane w’Isi uzagira aho umurikira ibikorwa byawo. 

Avuga ko hari inyungu nyinshi ku Rwanda kuba hari ibyo ruzamurika, mu gihe hari ibindi bizamurikwa byabaye ku zindi mpande z’Isi bitaye ku Rwanda.

Yagize ati: “Twizeye ko abantu benshi bazaza kugira ngo baduhe ibisubizo. Muri iri huriro bizadufasha kuganira ku bibazo byugarije Isi.”

Ashimangira ko Korea izakoresha imurikagurisha mpuzamahanga ariko hanaganirwe ku Rwanda n’iterambere ryarwo.

Ati: “Muri make ndagira ngo muzadufashe mu imurikagurisha ry’i Busan kandi turabiteguye”.

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

  • Imvaho Nshya
  • Kanama 17, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE