Prof Munyaneza wayoboye WASAC Group yahawe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Prof. Omar Munyaneza wayoboye WASAC Group, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo nyuma y’aho ubushinjacyaha mubusabiye gukurikiranwa afunzwe kubera impamvu zikomeye bwagaragaje zituma akekwaho ibyaha.
Aregwa ibyaha byo gukoresha ububasha mu nyungu ze bwite, Ubufatanyacyaha mu cyaha cyo kwaka, kwakira cyangwa gutanga bidakwiye amafaranga arenze atekaganyijwe no gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, urwango, ikimenyane cyangwa icyenewabo no gukoresha igitinyiro.
Prof. Munyaneza yatawe muri yombi n’abandi bayobozi tariki ya 7 Kanama 2025, bashinjwa ibyaha bya ruswa, birimo ivangura mu itangwa ry’akazi no gusaba indonke ishingiye ku mibonano mpuzabitsina.
Munyaneza yagizwe Umuyobozi Mukuru wa WASAC Group, tariki 4 Nzeli 2023, imirimo yakoze kugeza tariki 16 Nyakanga 2025 ubwo yasimburwaga na Dr. Asaph Kabaasha, wahawe kuyobora icyo kigo mu nama y’Abaminisitiri yateranye kuri iyo tariki.