Prof Malonga yamuritse ibitabo 6 byimakaza Igiswahili muri Afurika na Asia

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kamena 14, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Umwanditsi w’umunyarwanda Prof Malonga Pacifique yamuritse ibitabo 6 bifasha abantu kumenya indimi z’Icyongereza, Igishinwa n’izindi, ahamya ko binimakaza ubwiza bw’Igiswahili muri Asia na Afurika no gukomeza ubufatanye hagati y’abaturage b’iyo migabane.

Ni ibitabo yamuritse ku wa Gatanu tariki ya 13 Kamena 2025, ku cyicaro cya Ambasade y’Igihugu cya Pakistan mu Rwanda.

Yashimangiye ko ibyo bitabo bigiye gutanga umusanzu mu gufasha abantu kumenya Igiswahili bya nyabyo.

Yagize ati: “Kimwe cyitwa Gifunze Kwiswahili, kikwigisha igiswahili, ukoresha Ikinyarwanda n’Icyongereza, cyemejwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe uburezi bw’ibanze REB.”

Prof Malonga kandi yanditse igitabo igifasha abantu kumenya uririmi rw’Igiswahili bakoresha ururimi rw’Ikigande cyangwa urw’Icyongereza.

Hari ikindi gikubiyemo indimi z’icyongereza, igishinwa n’igiswahili ku buryo gifasha abagisomye kumenya neza izo ndimi.

Prof yanamuritse inkoranyamagambo y’Igiswahili (Dictionary) yafatanyije n’umuhanga mu bwanditsi bw’ibitabo w’umunyakenya Kenuwali Bora.

Akaba kandi yanamuritse ibitabo birimo ibisakuzo bigaragara mu buryo bw’amafoto.

Yagize ati: “Harimo ibisakuzo 100, ku buryo ubwira umwana uti ‘Sakwe sakwe, uti Nyirabakangaza ngo mutahe, nkakwereka uko imbeho ikubita ku rugi”

Ibyo bitabo yatangiye kubyandika mu 2016 kugera mu 2020.

Prof Malonga avuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yiyemeje gukomeza gusigasira ururimi rw’Igiswahili kuko ari rwo ruhuza ibihugu byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Yagize ati: “Natangiye kukigisha kuri Radio na Televisiyo, inshuro 3 mu cyumweru mu myaka irenga 10 nta wigeze ampa n’ifaranga na rimwe, ariko nkavuga ngo nibura Abanyarwanda bamenye Igiswahili.”

Tariki ya 1 Nyakanga u Rwanda ruzakira inama mpuzamahanga yo kwizihiza umunsi w’Ururimi rw’Igiswahi ku Isi.

Ururimi rw’Igiswahali ni rwo rurimi rwa mbere rwa Afurika rwemejwe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Ni ibitabo Malonga yamuritse afatanyije na Ambasade ya Pakistan mu Rwanda na yo yamuritse ibishingiye ku muco wa Pakstan, birimo ibiribwa n’ibishingiye ku siporo, imyambaro, imipira n’ibindi.

Ambasaderi wa Pakstan mu Rwanda, mu Burundi na Angola, Naeem Ullah Khan yavuze ko ibyo bikorwa ari ingenzi kuri dipolomasi y’u Rwanda n’igihugu cye ahagarariye.

Yagize ati: “Ibyo twamuritse, ni ibikorwa bya siporo, tubitera inkunga muri Kamonyi, Muhanga na Bugesera, uyu munsi twerekanye ibikoresho bya siporo, inkweto, imipira n’ibindi bikorerwa muri Pakstan, twanerekanye ibiribwa byo muri Pakstan.”

Yunzemo ati: “Twatangije umushinga wo gukorera hamwe nk’Asia na Afurika, ibyo bizajyana no kumurika indimi zikoreshwa, ubucuruzi, imico n’ibindi, rero Igiswahili ni rumwe mu ndimi zikoreshwa muri Afurika ni nayo mpamvu rwashyizwe muri uyu mushinga we Afurika-Asia.”

Yashimangiye ko binyuze mu kwimakaza uririmi rw’Igiswahili, umuturage wo muri Pakstan cyangwa se n’ahandi ku mugabane wa Asia ashobora kuzajya ajya, mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, u Rwanda, Uganda, Tanzania n’ibindi akabasha gukoresha urwo rurimi muri dipolomasi n’ibindi bikorwa.

Paktsan n’u Rwanda bisanzwe bifite umubano mwiza aho abanyeshuri b’Abanyarwanda bafashwa kujya kwiga muri za Kaminuza zitandukanye muri Pakistan, amasomo ajyanye n’ubwubatsi bugezweho (Engeneering, ubuvuzi, ubucuruzi, amateka, n’andi ashingiye kuri siyansi).

Naeem Ullah Khan Ambasaderi wa Pakistan mu Rwanda
Prof Malonga Pacifique yamuritse ibitabo 6 byimakaza Igiswahili muri Afurika na Asia
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kamena 14, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE