Polisi y’u Rwanda yashimiwe uko itegura abapolisi yohereza mu butumwa bwa Loni

  • Sedar Sagamba
  • Gashyantare 6, 2022
  • Hashize imyaka 4
Image

Mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki ya 4 Gashyantare, intumwa z’Umuryango w’Abibumbye zasuye Polisi y’u Rwanda ku cyicaro gikuru cyayo ku Kacyiru mu Karere ka Gasabo. Aba bashyitsi bari batatu bayobowe na Maj. General (Rtd) Jai Menon, Umuyobozi w’ibiro bishinzwe imikoranire y’Umuryango w’Abibumbye n’ibihugu byohereza abantu mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu bihugu bitandukanye.

Bakiriwe n’Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe abakozi n’imiyoborere, DIGP/AP Jeanne Chantal Ujeneza. Uruzinduko rw’aba bashyitsi rwari rugamije kugenzura uko u Rwanda rutegura abapolisi bagiye kujya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu bihugu bitandukanye. Izi ntumwa  zishinzwe ubugenzuzi mu bihugu bitandukanye bifite abantu boherezwa n’Umuryango w’Abibumbye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro.

Ibyo aba bashyitsi bagenzuye muri Polisi y’u Rwanda harimo kureba uko abapolisi bategurwa mbere yo kujya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, banarebye uko Polisi y’u Rwanda itegura ibikoresho bizifashishwa n’abo bapolisi.

Maj. Gen (Rtd) Jai Menon n’intumwa yari ayoboye bishimiye uko Polisi y’u Rwanda itegura abapolisi bagiye kujya mu butumwa bwo kubugabunga amahoro, agaragaza ko ari nta macyemwa.

Yagize ati” Mu bugenzuzi twakoze twasanze Polisi y’u Rwanda itegura neza abapolisi bagiye kujya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro. Ibagenera amahugurwa meza kandi ahagije bitewe n’inshinga buri tsinda rizaba rigiyemo kandi Polisi y’u Rwanda twabonye ko ifite ibikoresho byujuje ubuziranenge bijyanye n’uko tuba tubyifuza.”

Yakomeje avuga ko umusaruro utangwa n’abapolisi b’u Rwanda mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro ugaragaza neza ko baba bateguwe.

Ati” Mbere na mbere turashimira u Rwanda kuba ari urwa kabiri mu kohereza abapolisi mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye mu kazi ko kubungabunga amahoro aho yabaye makeya. Tujya tunabasura mu bihugu bakoreramo tugasanga imirimo yabo barayikora neza kinyamwuga, byose bigaragaza ko baba baragize igihe gihagije cyo gutegurwa.”

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe abakozi n’imiyoborere, DIGP/AP Jeanne Chantal Ujeneza yashimiye Umuryango w’abibumbye kuba wohereje intumwa zawo zikaza gusura Polisi y’u Rwanda. Yanashimye uko akazi gakorwa n’abapolisi b’u Rwanda mu butumwa bwo kubungabunga amahoro kishimirwa n’Umuryango w’Abibumbye.

Yagize ati: “Ni iby’agaciro kuba Umuryango w’Abibumbye wafashe umwanya ukaza gusura Polisi y’u Rwanda bakanirebera uko abapolisi  bategurwa mbere yo kujya mu mirimo baba boherejwemo n’Amuryango w’Abibumbye. Ibi kandi nta gitangaje kirimo kuko n’ubusanzwe hagati ya Polisi y’u Rwanda n’Umuryango w’Abibumbye dusanzwe dufutanye imikoranire myiza kandi izahoraho.”

DIGP/AP Ujeneza yakomeje asezeranya intumwa z’Umuryango w’Abibumbye ko u Rwanda rwiteguye gutabara igihe cyose bikenewe.

Kugeza ubu u Rwanda rufite abapolisi  hafi  1000 bari hirya no hino mu butumwa bw’Umuryango w’Abimbye bugamije kubungabunga amahoro ku Isi, ni urwa kabiri mu gutanga umusanzu wo kohereza abapolisi mu btumwa bwo kubungabunga amahoro.

U Rwanda ni rwo rwonyine rufite itsinda ry’abagore bari mu butumwa bw’Umuryango bw’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro, iri tsinda riri mu gihugu cya Sudani y’Epfo mu Murwa mukuru wa Juba.

  • Sedar Sagamba
  • Gashyantare 6, 2022
  • Hashize imyaka 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE