Polisi y’u Rwanda yasobanuriye uwayitabaje yemera kwishyura amande

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ugushyingo 7, 2024
  • Hashize amezi 9
Image

Ahagana Saa moya z’umugoroba w’ejo ku wa Gatatu tariki 06 Ugushyingo 2024, uwitwa Niyigaba Clement uzwi ku izina rya DC Clement, yatabaje Polisi y’Igihugu nyuma yo kubona ubutumwa bumumenyesha ko yandikiwe biturutse ku kugendera nabi ibindi binyabiziga.

Yavuze ko ubwo yari mu Mujyi rwagati ku isoko rya Nyarugenge, hari imodoka yamunyuzeho bityo uyirimo akamumenyesha ko amwandikira.

Ubutumwa yashyize kuri X, bugira buti: “Aha ndarenganye. Uti gute, manutse ngana ku isoko rya Nyarugenge inyuma yanjye imodoka ivuza amahoni menshi, nshyiramo ikinnyoteri ntanga inzira, hanyuma iyo modoka mubona inyuraho irimo umuntu ntamenye arambwira ngiye kukwandikira”.

Iri kosa yandikiwe rihanishwa amande ya 25,000 by’amafaranga y’u Rwanda.

Niyigaba avuga ko izo modoka zose zagendaga n’iye irimo kandi ko atari ahagaze ngo byitwe ko ahagaze ahatemewe.

Nyuma y’ubutumwa yashyize kuri X yahoze ari Twitter, mu gihe kitageze ku isaha Polisi yahise isaba Niyigaba gutanga ibiranga imodoka yari atwaye kugira ngo ikibazo yahuye nacyo polisi igisusume.

Mu biganiro yagiranye na polisi kandi ikamwereka amakosa yakoze, Niyigaba yashimye ubunyamwuga bwa Polisi y’igihugu kuko yasobanuriwe amategeko atari azi.

Yagize ati: “Mu minota 13min maze mvugana na Polisi, mbashimiye ubunyamwuga ndetse no kuba umuturage atarengana!

Mbashimiye kandi ko bansobanuriye n’andi mategeko ngomba nanjye kuzasobanurira abankurikirana ku mbuga zitandukanye! harakabaho Polisi muri rusange.”

Amakuru Imvaho Nshya yashoboye kumenya nuko Niyigaba yamenye ikosa yakoze nyuma yo kwemera ikosa ryo guhagarara nabi mu cyapa ku buryo imodoka nini zitwara abagenzi zitari koroherwa kwinjira mu cyapa.

Yahise yemera kwishyura amande yaciwe nyuma yo kumva neza no gusobanukirwa ikosa yakoze. 

Ubutumwa yashyize kuri X, bugaragaza ko yanyuzwe n’ibiganiro yagiranye na Polisi ndetse anagaragaza ko yarenganuwe.

Abatari bake mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bishimiye uko Polisi yahise ikemura ikibazo cy’uwayitabaje nubwo biri mu nshingano zayo.

Uwiyita Mugamike yagize ati: “Byiza cyane niba warenganuwe, Polisi yacu irakarama.”

Tuyizere Amos na we yavuze ati: “Akazi keza kuri Polisi yacu kubwo kurenganura umuturage.”

Naho Mutabazi Romain ati: “Ntiwumva rata Polisi ni cyo gituma tuzakomeza kubumva kuko natwe muratwumva.”

Si Niyigaba gusa watabaje Polisi ikamutabara kandi ikanamusobanurira akarengane yagaragaje.

Hari n’abandi benshi barimo n’abanyamahanga bajya bayitabaza igatabarira hafi kandi bakanyurwa n’ubutabazi bahawe.

Ku rundi ruhande, n’uwandikiye uru rwego rwa Polisi ku mbuga nkoranyambaga zarwo ruhita rumusubiza nka kimwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bashimira Polisi y’igihugu.

Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwishimira ko imbuga nkoranyambaga zikomeje kubafasha koroshya akazi n’imikoranire inoze yabo n’abaturage.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ugushyingo 7, 2024
  • Hashize amezi 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE