Polisi y’u Rwanda yagiranye ibiganiro n’Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kamena 19, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, yagiranye ibiganiro n’abayobozi muri Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 19 Kamena 2025 ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru.

Ibiganiro ku ruhande rw’Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, byitabiriwe na LIN Hang, Umuyobozi w’agateganyo ushinzwe Ibikorwa muri Ambasade ndetse na Senior Capt. LI Dayi, ushinzwe ibya gisirikare muri Ambasade.

Polisi y’u Rwanda ibinyujije ku rubuga rwa X, yatangaje ibiganiro rw’abayobozi bombi byibanze ku bufatanye busanzweho mu by’umutekano.

Yagize iti: “Ibiganiro byabo byibanze ku gushimangira ubufatanye busanzweho mu by’umutekano rusange n’izindi ngingo zihuriweho n’ibihugu byombi zirimo n’imikoranire mu bijyanye no gushyira mu bikorwa inshingano z’umuryango wa EAPCCO.”

Si ubwa mbere Polisi y’u Rwanda igirana ibiganiro na Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, kuko ku itariki 21 Werurwe 2025 nabwo Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye yakiriye mu biro bye Wang Xuekun, Ambasaderi wa Repubulika y’Ubushinwa mu Rwanda.

Icyo gihe bagiranye ibiganiro byarimo no kumusezeraho, ku cyicaro gikuru cya Polisi Kacyiru.

Ibiganiro byibanze kugukomeza ubufatanye busazweho bw’inzego zishinzwe kubahiriza amategeko harimo nabwo iby’umuryango wa EAPCCO.

Umubano w’u Rwanda n’u Bushinwa mu bya dipolomasi watangiye mu mwaka wa 1971, uyu munsi uwo mubano ukaba ukomeje ku cyizere ibihugu byombi bifitanye, mu kwimakaza ubutwererane mu bya Politiki, mu bukungu no guhererekanya umuco n’ubunararibonye mu burezi.

U Bushinwa bumaze imyaka myinshi ari umufatanyabikorwa w’ingenzi mu iterambere ry’inzego zirimo uburezi, ubuzima, ubuhinzi n’iterambere ry’ibikorwa remezo, bukaba ari na bwo gihugu kiza imbere mu kugira ishoramari mpuzamahanga ryinshi mu gihugu.

Amafoto: RNP

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kamena 19, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE