Polisi y’u Rwanda na Ethiopia biyemeje gukumira ibyaha muri rubanda

Polisi y’u Rwanda n’iya Ethiopia bemeranyije gushyigikira amahoro no kurwanya ibyahungabanya ituze ry’abaturage.
Amasezerano yasinywe n’impande zombi kuri uyu wa Mbere tariki 16 Ukuboza 2024, mu ruzinduko rw’akazi Umuyobozi Mukuru wa Polisi, CG Felix Namuhoranye, yagiriye muri Ethiopia mu rwego rwo gushimangira ubufatanye hagati ya Polisi z’Ibihugu byombi.
Ayo masezerano yashyizweho umukono n’Abayobozi Bakuru ba za Polisi mu bihugu byombi, ku ruhande rw’u Rwanda ni CG Namuhoranye na mugenzi we wo muri Ethiopia CG Demelash Gebre Michael Weldeyes. (Ethiopian Federal Police).
Ayo masezerano azibanda ku bufatanye bugamije gushyigikira amahoro, umutekano n’iterambere mu bihugu byombi, gukumira no kurwanya icyahungabanya ituze rya rubanda no kubaka ubushobozi bwa Polisi zombi.
Aya masezerano ya Leta y’u Rwanda n’iya Ethiopia yongeye gushimangira ukwiyemeza kw’ibihugu byombi mu kongerera imbaraga ubutwererane n’ubufatanye muri gahunda zimakaza amahoro, umutekano n’iterambere mu Karere.
U Rwanda na Ethiopia byishimira ko bisangiye umubano ukomeye kandi w’amateka mu bya dipolomasi ushyigikiwe n’amasezerano y’ubutwererane yasinywe mu nzego zitandukanye, zirimo ubuhinzi, ubucuruzi, uburezi kandi bifitanye n’amasezerano y’ubufatanye kuri serivisi z’ingendo zo mu kirere zikorwa na RwandAir na Ethiopian Airlines.


