Polisi y’u Rwanda iramenyesha ko yatoraguye amafaranga

Polisi y’u Rwanda irasaba uwaba yarataye amafaranga ku wa Mbere tariki ya 19 Kanama 2024, mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Muhima mu Mujyi wa Kagali ahazwi nko kuri Yamaha, ko yakwihutira kujya kuyafata ku cyicaro cy’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda.
Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga ku mugoroba wo kuri uyu wa 20 Kanama Polisi y’u Rwanda yasabye ko uwaba yarataye ayo mafaranga yahagera akayasubizwa.
Ubutumwa bwa Polisi y’u Rwanda buragira buti: “Uwaba yarataye ayo mafaranga ku mataliki yavuzwe haruguru yakwihutura kugera ku Cyicaro cy’Ishami rya Polisi rishinzwe Umutekano wo mu muhanda ku Muhima, agasubizwa amafaranga ye.
Si ubwa mbere Polisi y’u Rwansa irangishije amafaranga yatoraguye ahantu hatandukanye, kandi iyo banyirayo babonetse bahita bayahabwa nyuma yo kugaragaza ko ayo mafaranga ari ayabo.
Nko mu kwezi k’Ukwakira 2021, Polisi y’u Rwanda yatangeje ko hari amafaranga yatoraguwe hafi y’amarembo y’ikigo gisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga cya Huye.
Nyuma y’igihe gito nyirayo yarabonetse ndetse arayasubizwa.
Nanone kandi muri Gicurasi 2020 Polisi y’u Rwanda yashyikirije amafaranga y’u Rwanda 40 000 umushoferi wari wayataye mu Kigo gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga i Remera mu Karere ka Gasabo.
Uretse Polisi y’u Rwanda, mu minsi ishize Ubuyobozi bw’Abinjira n’Abasohoka bwatangaje ko bwatoraguye amafaranga ku mupaka wa Gatuna tariki ya 2 Kanama 2024, ariko nyirayo akaba atazwi.
Ibinbigaragaza ubunyamwuga n’ubunyangamugayo biranga abakozi b’inzego zitandukanye.