Polisi yasabye urubyiruko rwatangiye ibiruhuko kwirinda ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ukuboza 23, 2024
  • Hashize amezi 8
Image

Umunyarwanda yagize ati ‘Uwanze kumvira Se yumvira ijeri’. Uyu mugani bawuca hagamijwe kurengurira cyangwa gucira amarenga umuntu wanze kumva inama z’abakuru ko nyuma hari ibishobora kumubaho kandi bitari byiza.

Aha ni ho Polisi y’u Rwanda ihera itangaza iburira urubyiruko kutarangwa n’imyitwarire mibi kuko ishobora kubakururira akaga gaturutse ku gukoresha ibiyobyabwenge by’umwihariko muri iki gihe cy’ibiruhuko by’iminsi mikuru.

Abanyeshuri batangiye ibiruhuko bigufi, aho bagiye kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka bari mu miryango yabo.

Ubutumwa bwa Polisi y’u Rwanda, busaba abanyeshuri batangiye ibiruhuko kutishora mu biyobyabwenge muri iki gihe cy’iminsi mikuru.

Umuvugizi wa Polisi, ACP Boniface Rutikanga, yagize ati: “Bana rubyiruko muje mu biruhuko mwirinde gukoresha ibiyobyabwenge, mwirinde ibirori byo mu rugo bibashora mu businzi n’ibindi bikorwa bibatesha agaciro; birimo kwiyandarika, ubusinzi, kurwana ndetse no kuba byabaviramo kuhasiga ubuzima cyangwa mugakomereka.”

Ibiruhuko bivuze umwanya wo kureba ibyo abanyeshuri ubwabo bagezeho by’umwihariko mu masomo yabo ariko bagatekereza n’ibyo bagomba kugeraho mu masomo y’igihembwe gikurikiraho.  

Polisi isaba Ababyeyi kumenya ibyo abana babo barimo hagamijwe kubacungira umutekano.

Ati: “Ba byeyi, ni byiza ko mu menya aho abana banyu bari, ibyo barimo, mu rwego rwo gufatanya kugira ngo ducunge umutekano w’abana bacu cyane cyane ko ari bo Rwanda rw’ejo.”

Abacuruza ibikorwa bifite aho bahuriye n’imyidagaduro cyangwa kwiyakira n’abacuruza inzoga, bibukijwe ko inzoga atari iz’abana.

Muri iki gihe cy’iminsi mikuru isoza umwaka, polisi yongeye kuburira abacuruza inzoga ko batagomba gukomeza kuziha uwo babona ko yamaze gusinda.

ACP Rutikanga, Umuvugizi wa Polisi, akomeza agira ati: “Umuntu mukuru wanyweye ibisindisha, muzibuke ko iyo yamaze gusinda, ntabwo mwemerewe kongera kumuha ibinyobwa bikomeza kumuzahaza, asinda kurushaho.”

Abafite utubari ndetse n’ibikorwa by’imyidagaduro basabwa kudasakuriza abaturanyi ahubwo ko bigomba gushyiraho utugabanya majwi.

Icyakoze abantu banywa inzoga mu rwego rwo kwishima, basabwe kunywa mu rugero.

Batamuriza Jane utuye mu Karere ka Kicukiro, yabwiye Imvaho Nshya ko polisi itagombye kuba ari iyo ifata iya mbere mu gusaba abana kudakoresha ibiyobyabwenge.

Yavuze ko ibi bigaragaza icyuho cy’ababyeyi mu nshingano bagombye kuba bafite mu muryango.

Ati: “Kuba polisi irimo gukebura abana bacu kandi ari twe twakabaye dufite izo nshingano, biragaza ko nyine dufite icyuho cyo kwita ku bana bacu.

Ababyeyi mureke dufatanye tube hafi y’abana bacu muri iyi mikuru n’ikindi gihe kuko turarera igihugu. Icyakoze umwana uzagendera mu kigare, na we akajya gukoresha ibiyobyabwenge, aha ho polisi izabidufashemo kuko umwana wanze kumvira Se yumvira ijeri.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga
  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ukuboza 23, 2024
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE