Polisi yahaye impanuro abanyeshuri mbere yo gutangira ibiruhuko

  • Imvaho Nshya
  • Ukuboza 17, 2024
  • Hashize amezi 8
Image

Abanyeshuri biga ku kigo cy’amashuri cya Fawe Girls’ School giherereye mu murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo, ku wa Mbere tariki ya 16 Ukuboza 2024, baganirijwe mbere y’uko batangira ibiruhuko bisoza igihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri wa 2024-2025.

Ni ikiganiro cyatanzwe na Polisi y’u Rwanda cyibanda ku myitwarire iboneye igomba kuranga abanyeshuri hirindwa ibyaha, kwirinda impanuka zo mu muhanda ndetse no gukumira inkongi no kuzirwanya.

Bibukijwe ko mu gihe bagiye kwambuka umuhanda bagomba kubanza kureba iburyo n’ibumoso niba ibinyabiziga byabahaye inzira, bakambukira ahari imirongo yera (Zebra crossing), bihuta ariko batiruka kandi batavugira kuri telefone, bakagendera ibumoso bw’umuhanda aho bareba ibinyabiziga bibaturuka imbere kandi bakirinda gukinira mu muhanda n’ubundi burangare bwabateza impanuka.

Bigishijwe kandi ibijyanye n’inkongi n’ibyaziteza bakwiye kwirinda nko gucanira gazi mu nzu ifunze umuryango n’amadirishya kimwe no gucomeka ibikoresho byinshi by’amashanyarazi ahantu hamwe, berekwa ibikoresho byifashishwa mu kuzizimya n’uko bikoreshwa, bahabwa n’imyitozo yo kubikoresha bazimya umuriro.

Komiseri w’Ishami rya Polisi rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage; Assistant Commissioner of Police (ACP) Teddy Ruyenzi, yavuze ko ibi biganiro bigamije kwibutsa abanyeshuri gukomeza kurangwa n’indangagaciro no kuba umusemburo wo kuziririza ibyaha mu rubyiruko by’umwihariko mu bihe by’ikiruhuko.

Yagize ati:”Ubufatanye hagati ya Polisi n’abanyeshuri burasanzwe binyuze mu bukangurambaga bwo gukumira no kurwanya ibyaha n’amatsinda ahuriza hamwe abanyeshuri ashyirirwaho kurwanya ibyaha muri rusange, kurwanya ibiyobyabwenge no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.”

Yakomeje agira ati: “Ibi biganiro byibanda cyane ku kwibutsa abanyeshuri muri iki gihe bagiye mu kiruhuko cy’iminsi mikuru, gukomera ku ndangagaciro bagakomeza kugira umuhate wo gukumira ibyaha birimo ibiyobyabwenge, ihohoterwa iryo ari ryo ryose n’ibindi byaha, baba intangarugero ku rundi rubyiruko, batanga amakuru ku byaha n’ibyahungabanya umutekano byose kugira ngo bikumirwe.”

ACP Ruyenzi yavuze kandi ko hagendewe ku mibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), aho abarenga miliyoni 1.3 bahitanwa n’impanuka zo mu muhanda buri mwaka, zigafata umwanya wa mbere mu guhitana abari hagati y’Imyaka 5-29 y’amavuko, ari ngombwa ko abanyeshuri bibutswa  kwirinda impanuka zo mu muhanda hakiyongeraho no kubaha ubumenyi ku nkongi n’uko zikumirwa, mu gihe zibaye bakaba bagira uruhare mu kugabanya ubukana bwazo n’ingaruka  zateza.

  • Imvaho Nshya
  • Ukuboza 17, 2024
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE