Polisi yafashe abantu 48 bakekwaho gucukura amabuye y’agaciro binyuranyije n’amategeko

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Werurwe 30, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Polisi y’Igihugu (RNP) yatangaje ko yataye muri yombi abantu 48 bakekwaho gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro binyuranyije n’amategeko no kuyiba mu Turere twa Rwamagana na Rulindo.

Abo bantu batawe muri yombi bafashwe mu mukwabu  wakozwe na Polisi y’u Rwanda , hagati y’itariki ya  27 na 28 Werurwe 2024, barimo abakekwaho ubujura 37, bakaba bakekwaho kwiba amabuye y’agaciro mu birombe bya Rutongo na Musha mu Turere twa Rulindo na Rwamagana.

Harimo kandi n’abandi 11 bakurikiranyweho kugura aya mabuye y’agaciro yibwe.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Rutikanga Boniface yabwiye itangazamakuru, ati: “Muri Rutongo, Polisi yataye muri yombi abantu 33, bafashwe barimo kwiba amabuye y’agaciro Polisi kandi yafashe ibilo 35 by’amabuye ya Gasegereti abo bantu bari bafite, hanafashwe kandi na Moto bakoresha mu gutunda ayo mabuye y’agaciro ndetse n’ibikoresho gakondo bakoreshaga muri ibyo bikorwa by’ubucukuzi butemewe.”

Yongeyeho ati: “Hari n’abandi batatu na bo bakurikiranyweho kujya muri ubu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro, bakaba ari bo bayaguriraga abo bajura.”

Mu kirombe cya Musha, Umuvugizi wa Polisi yongeyeho ko Polisi kandi yafashe abacuruzi b’amabuye y’agaciro 8 babikoraga binyuranyije n’amategeko, 4 bakekwaho kwiba ayo mabuye ndetse n’ibilo 14 bya Gasegereti bari bafite.

ACP Rutikanga ati: “Ibi ni ibikorwa by’umukwabu bikomeje mu gihugu hose mu rwego rwo gukemura ibibazo byinshi byo gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko no kuyiba, ibyo bikaba binaterwa n’abaguzi b’amabuye y’agaciro babikora mu buryo butemewe n’amategeko, kandi bigira ingaruka ku bidukikije n’umutekano.”

Mu birego byakirwa na Polisi itangaza ko harimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bikorwa mu masaha y’ijoro, mu gihe cy’imvura nyinshi, bikaba intandaro y’inkangu no gutenguka kw’imisozi biteza imfu z’abantu za hato na hato.

Ingingo ya 54 y’itegeko ryo mu mwaka wa 2018 ryerekeye ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri, ivuga ko umuntu uwo ari we wese ukora ubushakashatsi ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri, kubitunganya, cyangwa gucuruza nta ruhushya, aba akora icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, akatirwa gufungwa igihe kiri hagati y’amezi abiri n’atandatu n’ihazabu y’amafaranga atari munsi ya miliyoni 1 y’u Rwanda ariko atarenze miliyoni 5 z’u Rwanda cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Urukiko rushobora kandi gutegeka kwambura amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri yafatiwe mu bubiko, mu bucuruzi cyangwa mu kuyacukura nta ruhushya.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Werurwe 30, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE