Police FC yandikiye FERWAFA isaba gukurikirana umusifuzi Samuel Uwikunda

  • SHEMA IVAN
  • Gashyantare 14, 2024
  • Hashize imyaka 2
Image

Ubuyobozi bw’Ikipe ya Police FC bwandikiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) burisaba gukurikirana umusifuzi Uwikunda Samuel bushinja gutera ubwoba abakinnyi bayo, kwanga gutanga penaliti no kugira uruhare mu gitego cyahaye intsinzi Rayon Sports.

Ibi byabaye mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona wahuje Rayon sports na Police FC tariki 11 Gashyantare 2024, kuri Kigali Pele Stadium.

Uyu mukino warangiye Rayon Sports itsinze ibitego 2-1 aho igitego cyakoze ikinyuranyo cyabonetse ku munota wa 89 gitsizwe na Rudasingwa Prince.

Mu minota y’inyongera, Chukwuma Odili wa Police Fc yaguye mu rubuga rw’amahina atezwe na Serumogo Ali, Umusifuzi Uwikunda arabyihorera mu gihe Ndahiro Derrick yahawe ikarita itukura ubwo benshi bo muri Police FC bari basagariye abasifuzi umukino urangiye.

Ibi byose ni byo ubuyobozi bwa Police FC bwahereyeho busaba ko uyu musifuzi mpuzamahanga akurikiranwa, bwongeraho ko yari yanateguje abakinnyi bayo, abatera ubwoba ko aza kubaha amakarita.

Mu ibaruwa yandikiye FERWAFA, Police FC yagaragaje ko umukinnyi wayo “Ngabonziza Pacifique yakorewe ikosa aho kurisifura [Uwikunda] agatanga ’avantage’ [kurekera umupira ikipe iwufite] kuri Rayon, iyo ’avantage’ ikaba yaravuyemo igitego.”

“Kuba Police FC yarimwe penaliti kandi umukinnyi wayo Chukuma Odili yarategewe cyangwa yarakorewe ikosa mu mwanya aho bakwiriye gutanga penaliti.”

“Kuba umukinnyi wa Police FC, Ndahiro Derrick yarahawe ikarita itukura umukino urangiye kandi nta kosa akoze, cyane ko atanegereye abasifuzi.”

Iyi kipe yakomeje igira iti “Umusifuzi yashyize iterabwoba ku bakinnyi ba Police FC mbere y’umukino kandi bitari ngombwa.

Yababwiye mbere yo gutangira umukino ko icyo bakora cyose abaha amakarita kandi yakagombye gutegereza bagakora ayo makosa, akabona kubahana.”

Yongeyeho ko ishingiye ku byo yagaragagaje, isaba ko hakorwa igenzura, byagaragara ko ibyavuzwe byabaye, Umusifuzi Uwikunda agahanwa ndetse yasabye ko “ikarita yahawe Ndahiro Derrick yakurwaho kuko nta shingiro ifite.”

Police FC imaze iminsi itarimo kubona intsinzi dore ko ifite inota rimwe gusa mu mikino itanu iheruka muri Shampiyona, ndetse yageze ku mwanya wa gatanu n’amanota 32, irushwa 13 na APR FC ya mbere mu gihe ikinyuranyo cyari amanota abiri gusa mbere yuko imikino yo kwishyura itangira muri Mutarama.

  • SHEMA IVAN
  • Gashyantare 14, 2024
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE