Perezida w’u Burundi yakiriye ubutumwa bwa Perezida Kagame

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 27, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Ku wa Gatatu taliki ya 26 ni bwo itsinda ryoherejwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, ryashyitse i Bujumbura ryakirwa mu biro na Perezida wu Burundi Ndayishimiye Evariste.

Iryo tsinda ryari ritwaye ubutumwa Perezida Kagame yageneye mugenzi we w’u Burundi ryari riyobowe na Prof. Nshuti Manasseh, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (MINAFFET).

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi byatangaje ko iri tsinda ryaturutse mu Rwanda ryakiriwe na Perezida Nkuruziza, rikamushyikiriza ubutumwa bw’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame.

Uru ruzinduko rubaye nyuma y’uko abo Bakuru b’Ibihugu baheruka guhurira i Bujumbura mu Nama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba bigaga ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC.)

Icyo gihe Perezida Kagame yagiranye ibiganiro byihariye na Perezida Ndayishimiye, byashimangiye icyizere cyo kurushaho gushimangira umubano w’ibihugu byombi watangiye kuzahuka guhera mu mwaka wa 2020.

Uretse ibiganiro biheruka guhuza Perezida Kagame na Ndayishimiye, abahagarariye Guverinoma z’ibihugu byombi, abakuriye inzego z’umutekano n’izindi nzego ntibabura guhura zikaganira ku buryo bwo kurushaho kwagura ubufatanye n’imikoranire. 

Intandaro yabaye uruzinduko rwa mbere Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yagiriye mu Burundi muri Nyakanga 2021, aho yifatanyije n’Abarundi kwizihiza Umunsi w’Ubwigenge bw’Igihugu cyabo.

Ni nyuma y’imyaka itandatu yari ishize ibihugu byombi bidacana uwaka ndetse n’imipaka  ikaba yari imaze igihe kinini ifunzwe, kubera umwuka mubi wahereye ku kuba Abarundi barahungiye mu Rwanda mu mwaka wa 2015.

Muri Mutarama 2022, Perezida Ndayishimiye na we yoherereje Perezida Kagame ubutumwa bwazanywe na Minisitiri w’u Burundi ushinzwe Afurika y’Iburasirazuba, Ezechiel Nibigira.

Taliki 19 Ukuboza 2022, Leta y’u Burundi yohereje izindi ntumwa mu Rwanda zari ziyobowe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Umutekano Lt Gen Andre Ndayambaje, mu rugendo rw’iminsi ibiri rwari rugamije gushishikariza Abarundi barenga 50,000 bahungiye mu Rwanda gutahuka ku bushake.

Mbere y’aho gato mu kwezi kwa Nzeri, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr. Biruta yahuye na mugenzi we w’u Burundi Amb. Albert Shingiro, ubwo bombi bitabiraga Inteko Rusange ya 76 y’Umuryango w’Abibumbye i New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA).

Abo bayobozi bunguranye ibitekerezo ku ngamba zo kurushaho gushimangira no gusubiza ku murongo umubano urangwa hagati y’ibihugu byombi ushingiye ku mateka.

Perezida Kagame aheruka gushimangira aho umubano w’u Rwanda n’u Burundi ugeze, mu muhango wo kwizihiza imyaka 60 u Burundi bumaze bubonye ubwigenge. 

U Rwanda rwahagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr. Vincent Biruta, icyo gihe na bwo akaba yarashyikirije Perezida Ndayishimiye ubutumwa bwa mugenzi we w’u Rwanda.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 27, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE