Perezida w’Amerika yatangaje abazamuhagararira mu Kwibuka 30

Perezida w’Amerika yatangaje abazamuhagararira mu Kwibuka 30

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) Joe R. Biden intumwa zizamuhagararira mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uteganyijwe ku ya 7 Mata 2024.

Iryo tsinda rizamuhagararira rizaba riyobowe na William Jefferson Clinton wabaye Perezida wa 42 wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Ibiro bya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (White House) byatangaje ko Clinton  azaba ari kumwe n’itsinda rigari ririmo; Ambasaderi w’Amerika mu Rwanda, Eric Kneedler, Umunyamabanga wa Leta wungirije ushinzwe Afurika, Mary Catherine Phee,  Uwungirije Perezida akaba Umuyobozi Mukuru ushinzwe amategeko unayoboye akanama  gashinzwe umutekano muri  White House Casey Redmon, ndetse na Dr Monde Muyangwa, Umuyobozi wungirije w’Afurika mu Kigo cy’Amerika gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID).

U Rwanda n’Isi yose biteguye kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uyu mwaka ukaba ufite  insanganyamatsiko igira iti: “Kwibuka Twiyubaka”.

Icyumweru cy’icyunamo ku rwego rw’Igihugu, kizatangirizwa ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali kuwa 7 Mata 2024. Kuri uru Rwibutso hazacanirwa Urumuri rw’Icyizere ndetse abanyacyubahiro batandukanye bashyire indabo ahashyinguwe imibiri y’inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ubusanzwe kuri uyu munsi urwo rwibutso ruba rufunzwe ku bindi bikorwa bisanzwe byo ku rusura.

Umuhango wo kwibuka uzakomereza muri BK Arena ari na ho hazabera Umugoroba wo Kwibuka.

Ibi bikorwa bikaba bizanyuzwa kuri Radiyo na Televiziyo by’Igihugu.

Mu Turere, icyumweru cy’icyunamo kizatangirizwa ku rwibutso rw’Akarere cyangwa ku rundi rwibutso ruzagenwa n’Akarere.

Mu Midugudu yose hazaba igikorwa cyo kwibuka kizarangwa no gutanga ibiganiro ndetse  no gukurikira ubutumwa bw’umunsi.

Bill Clinton wabaye Perezida wa 42 w’Amerika ni we uzayobora itsinda rihagarariye Perezida Joe Biden
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48