Perezida wa Tchad mu ruzinduko rw’iminsi 2 mu Rwanda

  • Imvaho Nshya
  • Werurwe 18, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Perezida w’inama ya gisirikare iyoboye Repubulika ya Chad mu nzibacyuho Gen. Mahamat Idriss Déby Itno, yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda, aho ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Dr. Biruta Vincent.

Biteganyijwe ko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, amwakira muri Village Urugwiro mu gihe gito kiri imbere. Biteganyijwe kandi ko uyu Mukuru w’Igihugu cya Chad azasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ku wa Gatandatu akazahura n’abaturage bakomoka muri Chad baba mu Rwanda.

Uru ruzinduko ruje rukurikira ubutumwa Perezida Kagame yoherereje Gen Mahamat Idriss Déby Itno muri kanama 2021, aho yabushyikirijwe na Minisitiri Dr. Vincent Biruta.

Mahamat Idriss Déby w’imyaka 38 yoboye Chad nyuma y’uko mu ijoro ryo ku wa 18 Mata 2021, Se Marshal Idriss Déby Itno yishwe n’ibikomere yagiriye ku rugamba rwahuje inyeshyamba n’ingabo za Leta.

Ubwo butumwa na bwo bwaje bukurikira uruzinduko rwa Abdelkerim Deby Itno murumuna wa Gen Mahamat akaba ayobora ibiro bye n’intumwa ye yihariye, wawe wari uzaniye Perezida Kagame ubutumwa bwa mukuru we.

Minisitiri Biruta ni we wakiriye Gen. Mahamat Idriss Deby Itno ku Kibuga cy’Indege mpuzamahanga
  • Imvaho Nshya
  • Werurwe 18, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE