Perezida wa Sena y’u Rwanda yaganiriye na mugenzi we w’u Burundi

Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr. François Xavier Kalinda ku wa Gatanu tariki ya 20 Kamena 2025, yakiriye mugenzi we w’u Burundi, Sinzohagera Emmanuel, bagirana ibiganiro byibanze ku gukomeza imikoranire ihuriweho n’impande zombi mu bijyanye na dipolomasi.
Ni uruzinduko rubaye mu gihe umubano hagati y’ibihugu byombi udahagaza neza.
Umubano w’u Rwanda w’u Rwanda n’u Burundi wajemo agatotsi ubwo icyo gihugu kirushinja gutera inkunga umutwe wa RED-Tabara ukorera mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
U Rwanda ruvuga ko ibyo birego bidafite ishingiro kuko rudashobora kwifatanya n’imitwe yitwaje intwaro iyo ari yo yose mu gihe rutanga umusanzu mu kubungabunga amahoro ku Isi.
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yibasiye u Rwanda, arushinja gushyigikira Umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi, nyuma y’igitero cyagabwe n’abitwaje intwaro b’uwo mutwe baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Leta y’u Burundi yafunze imipaka muri Mutarama 2024. Hari hashize igihe kitagera ku kwezi itangiye gushinja u Rwanda gufasha RED Tabara nyuma y’aho igabye igitero muri zone Gatumba muri Bujumbura.
Ibyo kandi byavuzwe nyuma yuko hari hanashize iminsi mike Perezida Evariste Ndayishimiye aciye amarenga ko Abanyarwanda bazakumbura imikeke n’indagara.
Icyo gihe, Guverinoma y’u Rwanda yasubije ko ibyatangajwe na Ndayishimiye atari ukuri, kuko “Nta na hamwe u Rwanda ruhuriye n’umutwe uwo ari wo wose w’i Burundi witwaje intwaro.”
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko Ndayishimiye yavuze aya magambo mu gihe inzego z’umutekano z’ibi bihugu zari zikomeje ibiganiro kugira ngo ziganire ku buryo zarinda imipaka mu gihe mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hari kuba intambara.
U Burundi bwifuzaga ko u Rwanda rwabwoherereza abagerageje guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza.
Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko idashobora koherereza u Burundi abagerageje gukuraho ubutegetsi bwa Nkurunziza, kuko iramutse ibikoze, yaba yishe itegeko mpuzamahanga rirengera impunzi.


