Perezida wa Pologne Andrzej yasuye Ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho

Perezida wa Pologne Andrzej yasuye Ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho

Perezida wa Pologne uri mu ruzinduko mu Rwanda, Andrzej Sebastian Duda, kuri uyu wa Kane tariki ya 8 Gashyantare 2024 yasuye Ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho, anasura ishuri ry’abatabona ryashinzwe kandi rifashwa n’ababikira bo muri Pologne byombi biherereye mu Karere ka Nyaruguru.

Perezida wa Pologne Andrzej n’umugore we Agata, ku Ngoro ya Bikira Mariya, bafashe akanya ko gusengera muri chapelle ya Bikira Mariya.

Ku ishuri ry’abafite ubumuga bwo kutabona, Perezida wa Pologne yeretswe imikorere y’ishuri ry’abafite ubumuga bwo kutabona, anarishyikiriza ibikoresho birimo imashini zisohora inyandiko n’impapuro zikoreshwa mu kwigisha abafite ubumuga bwo kutabona.

Yavuze ko ko igihugu cye kitazahwema gukomeza gufasha iri shuri.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abakiliya n’abafatabuguzi bashima impinduka mu mitangire ya serivisi za REG 9 Ukwakira 2026 Saa 15:48
  2. Minisitiri Dr. Bizimana yashimye ubutwari bwa  Ingabire Marie Immaculée umaze umwaka umwe atabarutse 9 Ukwakira 2026 Saa 12:50
  3. Filime Ben’Imana igiye guhagararira u Rwanda mu bihembo bya Oscars 9 Ukwakira 2026 Saa 11:46
  4. Nel Ngabo na Christopher bagiye gutaramira muri Canada 9 Ukwakira 2026 Saa 11:19
  5. Korali Agape yateguje igitaramo Pasiteri Rutayisire azigishamo  9 Ukwakira 2026 Saa 08:49