Perezida wa Pologne Andrzej yasuye Ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho

Perezida wa Pologne Andrzej yasuye Ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho

Perezida wa Pologne uri mu ruzinduko mu Rwanda, Andrzej Sebastian Duda, kuri uyu wa Kane tariki ya 8 Gashyantare 2024 yasuye Ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho, anasura ishuri ry’abatabona ryashinzwe kandi rifashwa n’ababikira bo muri Pologne byombi biherereye mu Karere ka Nyaruguru.

Perezida wa Pologne Andrzej n’umugore we Agata, ku Ngoro ya Bikira Mariya, bafashe akanya ko gusengera muri chapelle ya Bikira Mariya.

Ku ishuri ry’abafite ubumuga bwo kutabona, Perezida wa Pologne yeretswe imikorere y’ishuri ry’abafite ubumuga bwo kutabona, anarishyikiriza ibikoresho birimo imashini zisohora inyandiko n’impapuro zikoreshwa mu kwigisha abafite ubumuga bwo kutabona.

Yavuze ko ko igihugu cye kitazahwema gukomeza gufasha iri shuri.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48