Perezida wa Kenya mu ruzinduko rw’iminsi 2 mu Rwanda

Perezida wa Repubulika ya Kenya William Samoei Ruto ategerejwe mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Rwanda, guhera kuri uyu wa Kabiri taliki ya 4 Mata 2023.
Biteganyijwe ko muri urwo ruzinduko, Perezida Ruto aza guhura na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame nyuma y’aho agahura n’Abanyakenya baba mu Rwanda.
Itangazo ryashyizwe hanze n’Ambasade ya Kenya mu Rwanda, rigaragaza ko ibiganiro Perezida Ruto azagirana n’Abanyakenya kizaba amahirwe yo kungurana ibitekerezo ku ngingo zirebana na Diaspora ya Kenya mu mahanga ndetse na Politiki y’icyo gihugu.
Perezida Ruto yaherukaga guhurira na Perezida Kagame mu Nama ya 27 y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku mihindagurikire y’ibihe (COP27) yabereye i Sharm el-Sheikh mu Misiri mu Gushyingo 2022.
Icyo gihe, abayobozi bombi baganiriye ku mubano mwiza kandi utanga umusaruro ukomeje gutera imbere hagati y’u Rwanda na Kenya nk’uko byatangajwe mu butumwa bwashyizwe ahagaragara na Perezidansi y’u Rwanda.
Perezida Ruto yarahiriye kuyobora Igihugu cya Kenya mu kwezi kwa Nzeri k’umwaka ushize, nyuma yo gutsinda amatora yari ahanganyemo na Raila Odinga, umwe mu banyepolitiki bamamaye cyane muri icyo Gihugu.
Mbere yaho wabaye Perezida wungirije mu gihe cy’imyaka 10, ni umwe mu Bakuru b’Ibihugu byo mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) udahwema gushyigikira ukwihuza kw’Akarere ndetse no kubyaza umusaruro amahirwe ari mu butwererane bw’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, by’umwihariko iby’Afurika.
Mu bihe byashize yagiye yumvikana ashima umubano uzira amakemwa urangwa hagati y’u Rwanda na Kenya, cyane ko kuva yarahira amaze kugirana ibiganiro na Perezida Kagame inshuro ebyiri.
Biteganyijwe ko Perezida Kagame na Ruto baza kugirana ibiganiro byihariye biza gukurikira ikiganiro n’abanyamakuru.
Binateganyijwe kandi ko Perezida Ruto asura Urwiburso rwa Jenoside rwa Kigali aho yunamira inzirakarenganze zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bitegura kwinjira mu bihe by’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu masaha akuze yo kuri uyu wa Kabiri, Perezida Ruto yitezweho kwakirwa ku meza na Perezida Kagame mu cyubahiro gihabwa Umukuru w’Igihugu wasuye u Rwanda.