Perezida wa Guinea-Bissau mu ruzinduko rw’iminsi 3 mu Rwanda

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 7, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Perezida wa  Guinea-Bissau, Umaro Sissoco Embaló, yatangiye uzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu mu Rwanda, aho byitezwe ko azasure ibice bitandukanye ndetse akanahura na Perezida Paul Kagame. 

Byitezwe ko Abakuru b’Ibihugu byombi  baza kuganira ku butwererane bw’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye. 

Akigera ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, Perezida Umaro yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Dr. Vincent Biruta. 

Nyuma yo kwakirwa byari byitezwe ko ahita abanziriza uruzinduko rwe gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali. 

U Rwanda na Guinea-Bissau bisanzwe bifitanye umubano mu ukomeye mu bya Politiki. 

Nko mu mwaka wa 2021, u Rwanda n’icyo Gihugu byasinyanye amasezerano y’ubutwererane rusange mu nzego zitandukanye . 

Ayo masezerano afungura amarembo y’ubutwererane mu nzego zitanga inyungu zitangaje mu nzego zitandukanye. 

Perezida Umaro Sissoco Embaló yaherukaga guhura na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda muri Gashyantare 2022 ubwo bombi bari bitabiriye umuhango wo gutaha Stade Abdoulaye Wade muri Senegal.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 7, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE