Perezida wa FIA ari mu Rwanda kwitabira Inteko rusange

  • SHEMA IVAN
  • Ukuboza 10, 2024
  • Hashize amezi 9
Image

Perezida w’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wo gusiganwa mu modoka ku Isi (FIA), Mohammed Ben Sulayem, yageze mu Rwanda aho yitabiriye Inteko rusange y’iri Shyirahamwe iteganyijwe ku wa Gatanu, tariki ya 13 Ukuboza 2024.

Ku munsi wa mbere mu Rwanda ku gicamunsi cyo ku wa Mbere, yahuye n’abana b’abakobwa bari kuri BK Arena muri gahunda yiswe “Girls on track”, aho batwaraga imodoka za Karting na E-sport.

Ku ruburuga rw’iri shyirahamwe Perezida Mohammed Ben Sulayem yavuze ko bazakomeza gushyira imbaraga muri uyu mukino hagamijwe kuwegereza abantu.

Ati: “FIA irimo kubaka inzira nziza kandi zoroshye kugera ku mukino wo gusiganwa mu modoka, kandi ingamba nka FIA Girls on Track zidufasha kuvugana kuri ejo hazaza ha siporo yacu.

Karting yitabiriwe n’abanyeshuri b’abakobwa ni amasiganwa yo mu tumodoka duto mu gihe E-sports yo ari umukino ufasha abantu gusiganwa mu modoka mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Mu bitabiriye iyi gahunda harimo Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard; Umunyamabanga Uhoraho w’iyi Minisiteri, Nelly Mukazayire n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette.

Muri iki cyumweru i Kigali Abasaga 850 ni bo bategerejwe mu Nteko rusange ya FIA, aho izasozwa hahembwa abakinnyi bo gusiganwa ku modoka bitwaye neza.

Iyi nteko rusange kandi yahuriranye n’isabukuru y’imyaka 120 iri Shyirahamwe rimaze rishinzwe, hateguwe ibikorwa 10 bitandukanye birimo icyo gutera ibiti mu Gishanga cya Nyandungu na gahunda izatumirwamo abanyeshuri bo muri Kaminuza bakerekwa uburyo umukino wo gusiganwa mu modoka ushobora kuvamo imirimo yabatunga.

Hari kandi gusura Ikigo cya Zipline mu Karere ka Muhanga, guhura kw’abitabiriye inama n’abakunzi b’umukino ndetse no kwerekana imodoka zatwaye Shampiyona z’amasiganwa atandukanye ategurwa na FIA.

Ku wa Kane, tariki ya 12 Ukuboza 2024, hazaba inama yo kwigira hamwe uburyo ikoranabuhanga n’ikoreshwa ry’ibinyabiziga ritakwangiza ikirere, mu gihe ku wa Gatanu, tariki ya 13 Ukuboza 2024, ari bwo hazaba Inama y’Inteko rusange ya FIA mu gitondo naho ibihembo byayo bitangwe ku mugoroba muri BK Arena.

Mu byiciro bizahembwa harimo ababaye indashyikirwa muri Shampiyona y’Isi ya Formula One, Rally, Formula E, Endurance, Rallycross, Rally Raid na Karting.

  • SHEMA IVAN
  • Ukuboza 10, 2024
  • Hashize amezi 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE