Perezida Tshisekedi yemeye ko Ingabo za EAC ziguma muri RDC kugeza muri Nzeri

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 1, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Inama y’Abakuru b’Ibihugu bihuriye mu Muryango w’Afurika  y’Iburasirazuba (EAC), yabereye i Bujumbura yashimiye Perezida Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wemeye kongerera manda y’amezi atatu ingabo zoherejwe n’uwo Muryango (EACRF).

Ni nyuma y’aho mu ntangiriro z’ukwezi gushize Perezida wa RDC Félix Antoine Thisekedi Tshilombo yatangaje ko babona hari “umubano hagati y’umutwe w’ingabo z’Akarere n’umutwe w’iterabwoba wa M23”, ari mu ruzinduko rw’akazi muri Botswana. 

Kuri uyu wa Kane taliki ya 01 Kamena ni bwo byari biteganyijwe ko Ingabo za EACRF zagombaga gusoza manda y’umwaka umwe zahawe ngo zibe zakemuye ikibazo cy’inyeshyamba, by’umwihariko zatsimbuye M23 mu bice yigaruriye. 

Muri Botswana,  Tshisekedi yavuze ko “niba kuri iyo taliki banona ko inshingano za EACRF zitagezweho, bazafata icyemezo cyo guherekeza mu cyubahiro izo ngabo zaje gutabara Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo”.

Mu myanzuro y’inama yo ku wa Gatatu yabereye i Bujumbura harimo uvuga ko Abakuru b’Ibihugu bashimiye Tshisekedi wemeye ko hongerwa amasezerano y’izi ngabo kugera muri Nzeri 2023. 

Iyi nama yongeye guha izo ngabo, ziri mu bice byavuyemo inyeshyamba za M23, inshingano zitumvikanyemo kurasana n’imitwe yitwaje intwaro nka M23 nk’uko leta ya DR Congo ibyifuza.

Izo nshingano zirimo kurinda abasivile no gufasha gutahuka abari baravuye mu byabo, no gufasha Ingabo zikora ubugenzuzi, iza MONUSCO, n’Abagaba b’Ingabo z’Akarere, kureba niba ikigo cya gisirikare cya Rumangabo gikwiriye mu kwakira by’agateganyo abarwanyi ba M23 n’indi mitwe.

Harimo kandi guharanira ko imitwe yitwaje intwaro itakwigarurira ibice M23 yavuyemo, kwambura intwaro no gucyura imitwe yitwaje intwaro yo mu mahanga.

Iyi nama yanzuye ko ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa DR Congo cyakemuka gusa mu buryo burambye biciye mu nzira ya politike n’ibiganiro by’impande zose bireba.

Muri iyo nama y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yari ahagarariwe na Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente. 

Perezida wa Kenya Dr. William Samoei Ruto na Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye, ni bo Bakuru b’Ibihugu bitabiriye imbonankubone mu gihe abandi bohereje intumwa. 

Iyi nama yashimiye Kenya, Uganda na Tanzania ku musanzu wabyo w’amafaranga mu kigega cya EAC cyo gufasha kugarura amahoro, inashima u Rwanda na Sudani y’Epfo kwiyemeza ko na byo hari icyo bizatanga.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 1, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE