Vinicius Jr. yatunguye benshi nyuma yo kwibagisha akananwa
Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ya Brazil ndetse na Real Madrid, Vinicius Junior, yatangaje benshi nyuma yo kugaragara afite isura yahindutse cyane, nyuma yo kubagwa ku kananwa mu rwego rwo kugatunganya no kukongerera imiterere.
Amakuru yatangajwe n’igitangazamakuru cyo muri Brazil, TMC, avuga ko icyo gikorwa cyabereye mu mujyi wa Goiânia w’icyo, bikaba byakozwe n’umuganga w’inzobere mu kuvura uruhu, Dr. Alessandro Alarcão.
Ubu buryo bukoresha ibikoresho byifashishwa mu guhindura imiterere y’isura, cyane cyane ku kananwa, kugira ngo karusheho kugaragara neza.
Vinicius Jr. yafashe iki cyemezo nyuma y’uko imiterere y’akananwa ke ivuzweho cyane n’abatari bake mu gihe cy’Igikombe cy’Isi cya FIFA 2026.
Nyuma y’iki gikorwa, amafoto mashya ya Vinicius Jr. yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza impinduka zigaragara ku isura ye.
Hari n’ifoto yatangajwe n’uwahoze ari umukunzi we, Virginia Fonseca, igaragaza bombi bari kumwe, ibintu byatumye bamwe bavuga ko bashobora kuba bongeye gusubirana nyuma yo gutandukana mbere y’Igikombe cy’Isi.
Undi wiyise inshuti ya Vinicius Jr. kuri Instagram na we yasangije amafoto agaragaza uruhande rw’isura ye, aho benshi bavuze ko atakigaragara nk’uko bari bamuzi mbere.
Uyu mukinnyi kandi ategerejwe muri Espagne aho azajya gukomezanya imyiteguro y’umwaka w’imikino wa 2026/27 na bagenzi be mu ikipe ya Real Madrid, ikaba ari imyitozo iri gukoreshwa n’umutoza mushya wa Real Madrid José Mourinho.


Yanditswe na Niyirora Théogène