Perezida Putin yasabye ingabo za Ukraine guhirika ubutegetsi bakabona kuganira

  • Imvaho Nshya
  • Gashyantare 25, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Perezida w’u Burusiya Vladmir Putin yasabye ingabo za Ukraine kubanza zigafata ubutegetsi mbere y’uko yemera ibiganiro bihuza impande zombi kuko abona ari bwo byatanga umusaruro.

Umukuru w’Igihugu cy’u Burusiya, yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu, ku munsi wa kabiri ingabo za Ukraine zikomeje kotswa igitutu n’ibitero simusiga byagabwe n’ingabo z’Abarusiya. .

Yabwiye ingabo za Ukraine ati: ”Ndinginga abasirikare ba Ukraine kwigobotora ingoma y’igitugu ikoresha abana, abagore n’abakecuru nk’ingabo iyikingira. Mufate ubutegetsi mu biganza byanyu ni bwo bizoroha kugira ibyo twemeranywaho.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya Sergei Lavrov, na we yavuze kuri uyu wa Gatanu ko biteguye kuba bagirana ibiganiro na Leta ya Ukraine mu gihe ingabo zayo zirambitse intwaro hasi. 

Yavuze kandi ko Moscow itigeze ishaka Ukraine ko yayoborwa na ba gashakabubake cyangwa ubutegetsi bw’igitugu. 

Guhera ku wa Kane, u Burusiya bwagabye ibitero by’indege, ibyo ku butaka n’ibyo mu nyanja nyuma y’ijambo rya Perezida Vladmir Putin. Ni cyo gitero kiruta ibindi byagabwe ku gihugu cy’u Burayi kuva intambara ya kabiri y’Isi yarangira. 

Kuri uyu wa Gatanu, u Burusiya bwazindutse bukomeza kumisha ibisasu mu mijyi itandukanye ya Ukraine, by’umwihariko mu Murwa Mukuru w’icyo Gihugu, Kyiv.

Ingabo n’ubuyobozi bwa Ukraine batangaje ko biteguye igitero cy’u Burusiya kigamije gukuraho Leta iriho.

Misire zirekurwa n’indege zumvikanye mu birere by’uyu Mujyi utuwe n’abasaga miliyoni 3, aho bamwe mu baturage bagiye bajya kwihisha muri sitasiyo za gari yamoshi n’ahandi bakeka ko habarinda guhura n’ibisasu b’Abarusiya.

Abayobozi ba Ukraine bemeje ko bahanuye indege imwe mu zidegembyaga mu Kirere cya Kyiv, igwira inzu mu masaha y’ijoro ifatwa n’inkongi yakomerekeyemo abantu 8. 

Umwe muri abo bayobozi yavuze ko ingabo z’u Burusiya zishobora kurara zigaruriye uduce duhana imbibi n’Umurwa Mukuru kuri uyu wa Gatanu nubwo ingabo za Ukraine zikomeje kwirwanaho no guhangana n’ababarusha amaboko.

Perezida wa Ukraine yasabye Isi yose kutarebera ibirimo kuba kuko gufata ibihano bya politiki n’ubucuruzi bidahagije. 

Inama Nkuru y’Umujyi wa Kyiv yatangaje ko abantu badakwiye kuva mu ngo zabo kugira ngo badahura n’ingaruka z’ibikorwa by’ubushotoranyi bw’u Burusiya. 

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA), Canada n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) byamaze gutangaza ibihano byafatiye u Burusiya mu rwego rw’ubukungu na dipolomasi ariko bisa nk’aho ntacyo bibwiye u Burusiya bwiyemeje gutuza ari uko hahiritswe ubuyobozi bw’icyo Gihugu. 

Ibitero by’u Burusiya byarakaje amamiliyoni y’abantu mu bihugu bitandukanye ku Isi bayoboka imihanda bamagana icyo gikorwa bita ubunyamaswa. 

Abigaragambije bakomeje gukoresha itangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga mu kwamagana icyemezo cy’u Burusiya cyo gutera Ukraine. 

Abenshi bavuga ko bidakwiye kuba mu Kinyejana cya 21 hakiri Abakuru b’Ibihugu bashyira imbere intambara. Bamwe barimo baravuga ko bidakwiye kuba Isi yarebera Putin atera Igihugu cy’amahanga kuko bishobora kuzaba no ku bindi bihugu bitari Ukraine. 

  • Imvaho Nshya
  • Gashyantare 25, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE