Perezida Putin yanze guhura na Zelensky na we yanga guhura n’intumwa ze

  • KAMALIZA AGNES
  • Gicurasi 16, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin yanze guhurira mu biganiro by’amahoro na mugenzi we wa Ukraine Volodymyr Zelensky, birakaza Zelensky wari wamaze no kugera Instabul muri Turkey aho byari kubera nawe yohereza intumwa ze.

Ku wa Kane 15 Gicurasi nibwo Zelensky yari yatangaje ko yiteguye guhura na mugenzi we Putin ariko aza gutungurwa akimara kumva ko agiye kohereza intumwa zo kumuhagaririra bituma nawe avuga ko atari bwitabire akohereza intumwa ndetse ibyo bigaragaza ko Putin adashaka amahoro.

Ibyo biganiro bikaba byimuriwe kuri uyu wa Gatanu ariko Ukraine yavuze ko itanyuzwe n’urwego rw’intumwa z’u Burusiya kuko ngo zigizwe n’abayobozi bo ku rwego rwo hasi badafite ububasha bwo gufata ibyemezo.

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yavuze ko intumwa z’igihugu cye ziyobowe na Minisitiri Rustem Umerov, zigiye kwitabira ibiganiro i Istanbul bigamije agahenge.

Ku ruhande rw’u Burusiya, intumwa ziyobowe n’Umujyanama wa Perezida Vladimir Medinsky, yavuze ko afata ibyo biganiro na Ukraine bifatwa nk’igice gikurikira ibiganiro byapfubye mu 2022.

Ibinyamakuru bitandukanye birimo Al Jazeera byatangaje ko amahirwe y’uko biri butange umusaruro akomeje kuyoyoka.

Mbere y’uyu muhuro u Burusiya na Ukraine byari byatangaje ko bigiye kugirana ibiganiro bya mbere bigamije amahoro mu buryo butaziguye mu gihe cy’imyaka itatu ishize.

Ku rundi ruhande Perezida Donald Trump yavuze ko ibyo byose nta cyo bivuze mu gihe we ubwe atarahura na Putin.

Yagize ati: “Nta na kimwe kizaba kugeza igihe nzhurira na Perezida Putin.”

Ibyo bishobora gutuma Perezida Zelensky ashyirwa ku ruhande ndetse ibiganiro by’amahoro bikaba nta ruhare yabigizemo.

  • KAMALIZA AGNES
  • Gicurasi 16, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE