Perezida Museveni yikomye iterabwoba ryakurikiye itegeko rihana abatinganyi

“Kimwe mu byo abaterankunga bakomeje kuduteraho ubwoba ni ukwica abantu bacu miliyoni 1.2 bamaze igihe babeshejweho n’inkunga ya PEPFAR yo kubagurira imiti igabanya ubukana bwa Virusi Itera SIDA, kugira ngo nitutabasha kuyibabonera bazapfe bashireho.”
Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yabikomojeho ubwo yikomaga amahanga akomeje kurira ay’ingona nyuma y’uko yemeje itegeko rihana abatinganyi ryihanukiriye.
Iryo tegeko rikomeje kuvugwaho nk’irya mbere rikakaye rishyiriweho guhana abatunganyi kuko rishyiraho igihano cy’urupfu ku bantu bahamwe na bimwe mu byahab by’ubutinganyi.
Umuryango Mpuzamahanga, by’umwihariko ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi, wahagurutse umushinja guha urwaho inzangano, amacakubiri no kwambura abantu uburenganzira bw’amahitamo yabo.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Joe Biden, yavuze ko iryo tegeko riteye isoni kandi ryangiza amategeko mpuzamahanga y’uburenganzira bwa muntu.
Yavuze ko Igihugu cye cyatangiye gutegura ibihano no gukumira ku butaka bw’Amerika umuntu uwo ari we wese wimakaza ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu, harimo n’abayobozi ba Uganda.
Mu gitondo cyo ku wa Mbere taliki ya 29 Gicurasi, ni bwo Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda Anita Annet Among, yatangaje ku mbuga nkoranyambaga ko Perezida Museveni yemeje itegeko ryatowe n’Abadepite muri Werurwe 2023.
Iryo tegeko riteganya igihano cy’urupfu cyangwa igifungo cya burundu ku bikorwa bimwe na bimwe by’abakora ubutinganyi, igifungo cy’imyaka 20 ku muntu uzahamwa no gushishikariza abantu kubwinjiramo, kubwamamaza ndetse no kubutera inkunga.
Ambasaderi w’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe Uburenganzira bwa muntu Volker Türk, yavuze ko iryo tegeko riteye inkeke kandi ryimakaza ivangura.
Muri Werurwe, iryo tegeko ryemejwe n’Abadepite 389, Perezida Museveni akaba yari afite iminsi 30 yo kuryemeza cyangwa akarisubiza mu Nteko Ishinga Amategeko kugira ngo rivugururwe.
Muri Mata, Perezida Museveni yarisubije Abadepite abagaragariza ibyo bakwiye kongera gusuzumana ubushishozi, ariko kuva icyo gihe ryashoboraga guhita ryemezaa bitabaye ngombwa ko risubira kwa Perezida inshuro ya kabiri.
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda Among, yagize ati: “Perezida yemeje itegeko rirwanya ubutinganyi. Nk’Inteko Ishinga Amategeko twasubije ugutakamba kw’abaturage bacu kuko twaritoreye kurinda ubusugire bw’umuryango.”
Perezida Museveni na we akomeza agira ati: “Iki ni ikibazo cyoroshye dushobora kurwanya ariko abatwinjiriye (yita udukoko) badashobora kurwanya. Niba mutinya ibitambo ntimushobora kurwana. Kugira ngo urwane ugomba kubanza kwivuza twa dukoko.
U Burayi bwaratannye none burashaka ko natwe tuyoba. Abashaka ubuzima bworoshye ni bo bizarangira babaye ba maraya.”
Bivugwa ko iryo tegeko ryatangiye kugira ingaruka ku basanzwe bakora ubutinganyi muri Uganda, kubera ko badashobora kujya gusaba serivisi z’ubuvuzi nk’uko bari basanzwe babikora.