Perezida Museveni yasabye iperereza ku ndege za gisirikare zikora impanuka

Ni ku nshuro ya kabiri humvikanye impanuka y’indege ya gisirikare muri Uganda mu bihe bikurikiranye, bityo Perezida Yoweri K. Museveni yategetse Umugaba Mukuru wungirije w’ingabo zirwanira mu kirere Maj Gen Charles Okidi, gukora iperereza ku cyateye impanuka ya kajugujugu yaguyemo abantu 22.
Iyo mpanuka ya kajugujugu yabereye mu gace kegereye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yaje ikurikira iyabaye mu cyumweru gishize, ubwo indege y’Igisirikare cya Uganda yagwaga hejuru y’inzu yarimo umukecuru bikavugwa ko yakomeretse mu Karere ka Fort Portal.
Perezida Museveni yasabye ko hakorwa iperereza ku cyateye impanuka, ati “Buri gihe haba hari impanuka y’indege za gisirikare, itsinda ribishinzwe ryasabwe gukora iperereza kuri iki kibazo”.
Bivugwa ko bamwe mu bahitanywe n’iyi mpanuka barimo ingabo z’igisirikare cya Uganda (UPDF) n’iza Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), bikaba byabereye mu Burasirazuba bwa RDC.
Iyi kajugujugu yo mu bwoko bwa MI-17 yakorewe mu Burusiya, isanzwe imenyerewe mu gutwara abaganga n’abanyacyubahiro, yari mu bikorwa byo gutwara ibiribwa ku ngabo za Uganda ziri muri RDC mu bikorwa byo kurwanya inyeshyamba za ADF.
Ni ibikorwa UPDF ifatanyijemo n’ingabo za Congo mu gikorwa cyiswe “Operation Shujaa.”
Ikinyamakuru the Citizen kivuga ko Umuvugizi w’Ingabo za Uganda, Brig Gen Felix Kulayigye yemeje aya makuru agira ati: “Kajugujugu yakorewe mu Burusiya ya MI-17 yakoze impanuka mu Burasirazuba bwa RDC, gusa sindamenya icyateye impanuka”.
Ingabo za Uganda zikomeje guhangana n’inyeshyamba za UPDF mu gihe ibihugu byo mu Karere havuyemo u Rwanda na byo byemerewe kujya muri RDC.
Buri gihugu gihanganye n’umutwe wihariye ariko cyane cyane ugira ingaruka ku mutekano wacyo, uretse Kenya yambariye gutsimbura inyeshyamba za M23.