Perezida Museveni ntiyari akorewe kudeta ari i Kigali

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 29, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Mu cyumweru gishize, habaye ibidasanzwe ubwo Ingabo za Uganda (UPDF) zasabwaga kwitegura nyuma y’amakuru yageze mu nzego zishinzwe iperereza ko hari abantu bashaka gukorera kudeta Perezida Yoweri Kaguta Museveni ubwo yari i Kigali mu nama y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bihuriye mu Muryango wa Commonwealth (CHOGM 2022).

Ubuyobozi bw’urwego rushinzwe Iperereza muri icyo gihugu buvuga ko, amakuru yakuruwe n’inzego z’iperereza ubwo Perezida Museveni yari mu Rwanda ari uko hari ikibazo cyari cyavutse mu mutekano w’igihugu cyatumye hafatwa ingamba zateye benshi guhungabana.

Umwe mu bayobozi bakuru b’Igihugu utashatse ko amazina ye atangazwa, yabwiye Chimpreports ati: “Hari abantu batuzaniye amakuru y’ibinyoma. Hahise habaho kumenyesha ingabo za UPDF kwitegura, ariko nyuma twaje gukemura ikibazo cyari gihari ku buryo abantu bakwiye gutuza.”

Ubuzima bwasaga n’ubuhagaze mu Gihugu cyose ubwo Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo za UPDF Lt. Gen. Peter Elwelu, yasabaga abasirikare bose kwitegura gukora ndetse n’urujya n’uruza rw’ibikoresho bya gisirikare rurahagarikwa.

Ubusanzwe ayo mabwiriza atangwa mu ngabo iyo habaye ibirori byo kwizihiza iminsi mikuru yihariye cyangwa ibindi birori byo ku rwego rw’igihugu.

Ni amabwiriza asaba buri musirikare kwitegura ko isaha n’isaha yahamagarirwa gukora, aho nta n’umwe uba wemerewe gusaba uruhushya cyangwa kuva hamwe na bagenzi be ku mpamvu izo ari zo zose.

Kuri iyi nshuro, Lt. Gen. Elwelu ntiyatanze amabwiriza yo kwitegura gusa, ahubwo n’urujya n’uruza rw’ibikoresho byose bya gisirikare rwabaye ruhagaritswe. Umwanzuro wo guhagarika urujya n’uruza rw’ibikoresho bya gisirikare watumye benshi bakeka ko ibibazo by’abashaka gukora kudeda bishobora kuba biri mu buyobozi bukuru bw’ingabo.

Abenshi mu bayobozi bagize icyo bavuga kuri icyo kibazo, bemeza ko icyemezo cya Lt. Gen. Elwelu cyihuse cyane kandi gihubukiweho kuko cyateje umuhangayiko n’ibindi bibazo bitari ngombwa muri Uganda yose.

Hagati aho ubwo Perezida Museveni yari akubutse mu Rwanda CHOGM ihumuje, bivugwa ko yahuye n’abayobozi b’inzego z’umutekano mu Gihugu mu Karere ka Ntungamo ariko ibyavuye muri iyo nama ntibyigeze bitangarizwa rubanda.

Iyo nama yitabiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za UPDF Gen Wilson Mbadi, umwungirije Lt. Gen. Peter Elwelu, Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka Gen. Muhoozi Kainerugaba, Umuyobozi w’Urwego rw’Ubutasi bwa Gisirikare Maj. Gen. James Birungi, n’Umuhuzabikorwa w’Inzego z’umutekano Maj. Gen. Leopold Kyanda.

Bivugwa ko Perezida Museveni yijeje abo bayobozi ko nta kibazo cyabaye mu Gihugu, ahubwo habuze imikoranire myiza y’abayobozi b’ingabo.

Inkuru ya kudeta mu cyumweru gishize, yahise izamura amateka y’uburyo Gen. Idi Amin na we yahiritse ku butegetsi Milton Obote mu mwaka wa 1971 igihe yari yitabiriye inama ya CHOGM muri Singapore.

Mu myaka amaze ku buyobozi, Museveni yaharaniye kubaka igisirikare cy’umwuga n’inzego z’umutekano zikorana bya hafi mu kwirinda ko havuka ibyo bibazo akenshi bikunze guterwa n’imikoranire idahwitse y’inzego.

Mu bihe byashize hari abasirikare bakuru muri UPDF bagiye bashinjwa ubugambanyi barimo Gen. David Sejusa wari ukuriye urwego rw’iperereza, Lt. Gen. Henry Tumukunde na Col. Kizza Besigye.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 29, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Songa says:
Kamena 29, 2022 at 2:55 pm

Mujye mwandi mwamaze gusesengura inkuru.
Ntabwo Museveni yakoze coup deta muti 1971. Yakozwe na Gen.Amin Dada. Museveni yagiye ku butegetsi atsinze intambara muri 1986.
Murakoze

Thierry says:
Kamena 30, 2022 at 12:09 pm

Museveni umubonye hehe,soma neza

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE