Perezida Mahamat Idriss Déby Itno yasoje uruzinduko yagiriraga mu Rwanda

Kuri uyu wa Gatandatu, ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yaherekeje Umukuru w’Inama ya gisirikare iyoboye inzibacyuho akaba na Perezida wa Tchad, Gen. Mahamat Idriss Déby Itno, wasoje uruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriraga mu Rwanda rwatangiye kuri uyu wa Gatanu taliki ya 18 Werurwe 2022.
Perezida w’Inama ya gisirikare iyoboye Repubulika ya Chad mu nzibacyuho Gen. Mahamat Idriss Déby Itno, akigera mu Rwanda, ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Dr. Biruta Vincen ndetse nyuma yahise yakirwa muri Village Urugwiro na Perezida Kagame.
Abo bakuru b’Ibihugu byombi, u Rwanda na Chad bagiranye ibiganiro nyuma hakurikiraho isinywa ry’amasezerano y’ubutwererane rusange hagati y’ibihugu byombi, harimo gushimangira umubano wacu ndetse n’ubufatanye mu nzego zifitiye inyungu impande zombi.
Perezida Gen. Mahamat Idriss Déby Itno yashimiye Perezida Kagame kuko atahwemye gushimangira ubushuti no kugaragariza Tchad ubuvandimwe mu buryo butandukanye, yizeza ko umubano n’ubufatanye bw’ibihugu byombi bizakomeza, bitazajegajega.
Perezida wa Tchad yijeje ko igihugu cye kizakomeza gufatanya n’u Rwanda nk’ibihugu bifite byinshi bihuriyeho haba mu mateka, umuco n’ibindi. Yashimiye Perezida Paul Kagame uruhare yagize mu ishyirwaho ry’Isoko Rusange ry’Afurika (AfCFTA), n’ibindi.
Gen. Mahamat Idriss Déby Itno ayoboye Tchad nyuma y’uko mu ijoro ryo ku wa 18 Mata 2021, se Marshal Idriss Déby Itno yishwe n’ibikomere yagiriye ku rugamba rwahuje inyeshyamba n’ingabo za Leta ya Tchad.



