Perezida Macron yasabye RDC kwishakamo umuzi w’ibibazo

Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, yasabye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) na Guverinoma y’icyo Gihugu yose kudashakira umuzi w’ibibazo bafite hanze, mu gihe abo bayobozi badahwema kubigereka ku Rwanda.
Umukuru w’Igihugu cy’u Bufaransa yabigarutseho ku wa Gatandatu taliki ya 4 Werurwe, abibutsa ko igihe kigeze ngo bemere ko ibibazo by’umutekano bafite ari ibyabo ubwabo, bityo bakwiye kubishakira umuti urambye aho guhora babitwerera ab’ahandi.
Perezida Macron yabwiye Felix Tshisekedi ko ibibazo Congo ifite muri iki gihe ari ingaruka z’intege nke za Leta yananiwe gushyira ibintu ku murongo kuva mu mwaka wa 1994.
Yagize ati: “Ntabwo mwabashije kuzahura ubusugire bw’Igihugu, ubw’Igisirikare, ubw’umutekano n’ubw’ubuyobozi muri iki gihugu. Na ko ni ukuri! Ntimukwiye gushakira abo kubishinja hanze. Ni ukuvuga ngo muri mu bihe byabagejeje mu kangaratete aho amamiliyoni y’abantu bishwe, kandi ntibikwiye kwibagirana, ariko kandi inshingano zose zikwiye gufatwa ntiziri mu maboko y’u Bufaransa.”
Zimwe mu nshingano yabibukije harimo gushyiraho ubutabera kugira ngo bakekwaho ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu bagezwe imbere y’ubutabera, ariko ngo hari ababikoze bacyidegembya rimwe na rimwe bafite inshingano mu buyobozi.
“[…] ni gute mwumva ko babagirira icyizere mu gihe nta butabera butangwa, hanyuma mugashinja u Bufaransa kudakora ibiri mu nshingano zanyu?”
Perezida Macron yavuze ko mbere y’uko RDC isabira ibihano abo ishinja kugira akaboko mu bibazo by’umutekano w’Igihugu, bakwiye kubanza kugarura ubusugire bw’Igihugu.
Umubano wa RDC n’u Rwanda warushijeho kuba mubi mu myaka ibiri ishize, mu gihe ibihugu byombi byari bigitangira gushaka inzira zihamye zo kuwuzahura nyuma y’imyaka isaga 25 urimo ubukonje.
Guverinoma ya RDC ishinja u Rwanda gutera inkunga inyeshyamba za M23 zongeye kubyuka nyuma y’imyaka 10 zitsinzwe ruhenu n’Ingabo za RDC (FARDC), ariko u Rwanda rwo rugashimangira ko nta nyungu n’imwe rwaba rufite mu gushyigikira Abanyekongo baharanira gusubizwa uburenganzira mu Gihugu bakoresha ingufu za Gisirikare kandi biteza intambara ziburizamo inyungu z’ubuhahirane mu by’ubukungu.
Igihangayikishije u Rwanda ni uko ingabo za FARDC zivanze n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR washinzwe n’Abanyarwanda bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’ubu bakaba bagaba ibitero ku butaka bw’u Rwanda ari na ko bateza umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari kose.
Nko mu mwaka wa 2019, ishami ry’uyu mutwe ryita RUD Urunana ryishe abasivili 14 mu Murenge wa Kinigi w’Akarere ka Musanze ndetse n’abandi benshi barakomereka. Byakurikiwe n’ibitero by’ibisasu byatewe ku butaka bw’u Rwanda mu bihe FARDC na FDLR byafatanyaga mu guhangana n’inyeshyamba za M23.
FDLR, nk’umutwe wafatiwe ibihano n’Umuryango w’Abibumbye, yabonye ijuru rito muri RDC nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse hari ibihamya bigaragara by’uko iterwa inkunga na Leta ya RDC igakora n’ubucuruzi bw’imitungo kamere iboneka mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.
Raporo yasohowe n’Umuryango Pole Institut ukorera muri RDC, igaragaza ko FDLR ikorera amafaranga atagira ingano mu bucuruzi bwa magendu, aho bivugwa ko uyu mutwe umeze nk’uwubatse ubwami muri icyo gihugu kibarurwamo indi mitwe yitwaje intwaro irenga 130.
Amafaranga menshi uwo mutwe ubona ava mu bucuruzi bw’imbaho, gucana amakara, gushimuta inyamaswa, gusoresha no gusahura, gucuruza amabuye y’agaciro ndetse no gutanga serivisi z’ubwikorezi.
Mu minsi ishize, Abadepite 17 bahagarariye Intara ya Kivu ya Ruguru basabye Perezida Felix Tshisekedi gukemura ikibazo cya FDLR mu rwego rwo gushaka igisubizo kirambye cy’ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bw’Igihugu.
Ibiganiro bikomeje bya Nairobi n’ibya Luanda byashyiriweho gushakira ibyo bibazo umuti urambye. Perezida Macron yavuze ko u Bufaransa bushyigikiye ibyo biganiro n’ingamba zashyizweho n’Akarere mu rwego rwo gushaka igihusibo cy’ubwenge kandi kirambye.
Mu nama zahurije Abakuru b’Ibihugu by’Akarere i Luanda muri Angola, i Nairobi muri Kenya, Addis Ababa muri Ethiopia na New York muri USA, zose zibandaga ku gushyigikira urugendo rw’amahoro rwatangijwe mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ndetse n’Akarere k’Ibiyaga Bigari.
Abo bayobozi basabye ko imirwano yahagarara ndetse inyeshyamba za M23 zikarekura bimwe mu bice zari zarigaruriye, inyeshyamba za FDLR zigashyira intwaro hasi kandi zigacyurwa mu Rwanda nta yandi mananiza.
Mu gihe M23 yatangiye kurekura tumwe mu duce yari yarigaruriye, Guverinoma ya RDC yakomeje kugaba ibitero ifatanyije n’indi mitwe y’inyeshyamba irimo na FDL bivugwa ko yijejwe inkunga yo kuzahirika ubutegetsi bw’u Rwanda.
Mu kiganiro aherutse kugirana n’abanyamakuru, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko kugereka ibibazo bya RDC ku Rwanda hirengagijwe impamvu shingiro z’amakimbirane, bidashobora gutanga umusaruro.