Perezida Kagame yongeye gutorerwa kuyobora RPF Inkotanyi

  • Imvaho Nshya
  • Mata 3, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, ku Cumweru taliki ya 2 Mata, yongeye gutorerwa kuba Umuyobozi Mukuru w’Umuryango RPF Inkotayi. 

Ni amatora yaraye abereye mu Nama Nkuru Mpuzamahanga ya RPF Inkotanyi yateraniye ku cyicaro gikuru i Rusororo mu minsi ibiri ihera icyumweru gishize. 

Perezida Kagame yatowe nyuma yo gutangwa nk’umukandida na Senateri Marie-Rose Mureshyankwano wavuze ko yigaragage nk’Umuyobozi witanga kandi utihugiraho watanze umusaruro nwiza ku Ishyaka. 

Uwo bari bahanganye kuri uwo mwanya ni Sheikh Abdul Karim Harerimana witanzeho nk’unukandida avuga ko yamaranye igihe gihagijr na Perezida Kagame akaba yaramwigiyeho byinshi ku buryo nta cyanubuza gutanga umusaruro. 

Mu Banyamuryango 2,102 batoye, Perezida Kagame yatowe n’abantu 2,099 na ho Sheikh Harerimana agira amajwi atatu gusa. 

Perezida Paul Kagame yatowe ku bwiganze bw’amajwi 99.8% atsinze Sheikh Abdul Karim Harerimana na we wari wiyamamaje kuri uwo mwanya.

Sheikh Harelimana wishimiye kuba yakoresheje amahirwe ya demokarasi aba mu Rwanda, yifatanyije na Perezida Kagame kuri iyo ntsinzi yegukanye amwifuriza ishya n’ihirwe muri iyi manda nshya.

Amatora yakomereje ku Muyobozi Mukuru wungirije wabaye Consolée Uwimana, umugore wa mbere ugiye kuri uyu mwanya kuva RPF Inkotanyi yabaho.

Madamu Uwimana yabonye amajwi 1,945 nk’umukandida watanzwe na Tito Rutaremara.

Wellars Gasamagera ni we wabaye Umunyamabanga Mukuru wa RPF Inkotanyi nyuma yo gutorwa n’abantu 1,899. 

Madamu Uwimana wabaye n’Umusenateri yasimbuye Christophe Bazivamo mu gjhe Gasamagera we yasimbuye François Ngarambe ku Bunyamabanga Bukuru. 

Nyuma y’amatora, abatsinze barahiriye inshingano nshya binjiyemo muri manda isimbura iy’abayobozi baherukaga gutorerwa izo nshingano mu 2017.

Manda y’aba bayobozi bashya izamara imyaka itanu.

  • Imvaho Nshya
  • Mata 3, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE