Perezida Kagame yitabiriye Inama ya mbere ihuza Korea n’Afurika

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya mbere ihuza Korea n’Afurika

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yageze i Seoul muri Korea y’Epfo aho yitabiriye inama ya mbere ihuza Repubulika ya Korea n’ibihugu bya Afurika, yiswe Korea-Africa Summit.

Inama ihuza Korea n’Afurika itegerejwe i Seoul guhera tariki ya 4 n’iya 5 Kamena 2024, aho icyo gihugu cyiteguye kurushaho gutsura ubutwererane n’ibihugu 48 by’Afurika n’u Rwanda rurimo. 

Iyo nama igiye kuba ku nshuro ya mbere yitezweho kuba intambwe ikomeye itewe mu gutegura ahazaza hahuriweho kandi hashingiye ku iterambere rirambye.

Perezida Kagame yitabiriye iyo nama yubahiriza ubutumire bwa Perezida wa Korea y’Epfo yagejejweho na Minisitiri w’Ubutaka, Ibikorwa Remezo na Taransiporo wa Korea y’Epfo Dr. Park Sang-woo muri Mata uyu mwaka. 

U Rwanda na Korea y’Epfo bisanzwe bifitanye umubano umaze igihe kirekire kuko watangiye mu mwaka wa 1963, kandi wakomeje gukura cyane ubwo u Rwanda rwafunguraga Ambasade muri Korea mu myaka 13 ishize.

Uyu munsi ibihugu byombi bifatanya mu iterambere ry’inzego zinyuranye uhereye ku bukungu, urwa politiki, uburezi, ubukerarugendo, ishoramari ukageza no ku bucuruzi.

U Rwanda kuba ruhagarariwe muri iyo nama ni andi mahirwe yiyongereye mu kurushaho kwagura ubutwererane bw’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye zifitiye akamaro abaturage babyo n’Isi muri rusange. 

Iyo nama itegerejweho gufasha Korea y’Epfo gusinyana amasezerano n’ibihugu birimo n’u Rwanda mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro. 

Afurika nk’umugabane ukungahaye ku mabuye y’agciro akenewe mu gukora ibikoresho by’ikoranabuhanga uhereye ku modoka zikoresha amashanyarazi ukageza ku bikoresho bya Gisirikare, uhanzwe amaso n’Isi yose muri iki gihe na wo ukomeje gushaka umwanya mu ruhando mpuzamahanga.

Korea y’Epfo ni kimwe mu bihugu bikomeye ku Isi mu gukora ibikoresho by’ikoranabuhanga bigezweho bikeneye umutungo kamere w’Afurika, cyane ko hejuru ya 95 by’ibikoreho fatizo inganda zo muri icyo gihugu zikoresha bitumizwa mu mahanga. 

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Bwa mbere Umunyafurika yegukanye ikamba rya Miss Grand International 11 Ukwakira 2026 Saa 10:00
  2. Ngororero: Dr. Biruta yasabye abahinzi kongera umusaruro 10 Ukwakira 2026 Saa 17:29
  3. Cristiano Ronaldo yahagaritswe mu ikipe y’Igihugu ya Portugal 10 Ukwakira 2026 Saa 16:31
  4. Igitaramo cya Koffi Olomide muri Uganda cyasubitswe ku munota wa nyuma 10 Ukwakira 2026 Saa 15:15
  5. Abanya Kigali bazindukiye muri Siporo rusange idasanzwe 10 Ukwakira 2026 Saa 14:47